Ikibazo cy’amazi mu karere k’ibiyaga bigari cyahagurukiwe
Komisiyo ishinzwe gutsura amajyambere arambye mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria, Lake Victoria Basin Commission (LVBC), ivuga ko ku bufatanye n’abayobozi bibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, bari guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi ku buryo muri Kanama 2016 kizaba kimaze kuvugutirwa umuti.
Ni nyuma yaho mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) hatangiye imirimo yo kubaka ingomero ziyungurura amazi, ku buryo ababituye bazabona amazi abafasha gukora ibikorwa byabo nta nzitizi.
Ubwo abayobozi batandukanye baherutse gusura ahari kubakwa urugomero mu Rwanda, mu karere ka Nyanza, bemeje ko imirimo yo kurwubaka iri kugenda neza.
Dr. Kanangire Canisius, umunyamabanga mukuru wa LVBC yasobanuye ko igikorwa batangiye cyo kubaka urugomero ruyungurura amazi, kiri gukorwa no mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere(BAD), aho muri buri gihugu hatoranyijwe imijyi itatu.
Imijyi yatoranyijwe mu Rwanda isanzwe inagaragamo ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, yavuze ko ari Nyanza, Kayonza na Nyagatare.
Yagize ati “uru rugomero turi kubaka I Nyanza ni ahazafatirwa amazi akayungururwa, akajyanwa mu kigega nacyo tuzubaka, ku buryo gishobora guha amazi meza abantu ibihumbi 35, (…) niwo mugambi dufite, murabona ko twabitangiye, turateganya ko ayo mazi acyeye ndetse n’ibijyanye no kwikiza imyanda byose tuzaba twabirangije muri Kanama umwaka utaha”
Clement Gafishi umuhuzabikorwa w’umushinga w’amazi meza mu kigo WASAC avuga ko mu Rwanda, mu karere ka Nyanza hasanzwe ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi by’umwihariko mugihe cy’icyi, akemeza ko umushinga nurangira ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Nyanza kizahinduka amateka.
Ati “uru rugomero ruzadufasha kuyungurura amazi no kuyabika asukuye, kuburyo haba mugihe cy’icyi , haba mugihe cy’imvura amazi azahora ariho abaturage bayabone nk’uko bagomba kuyabona”
Abdallah Murenzi, Meya w’akarere ka Nyanza yagaragaje ko uyu mushinga numara kurangira bizafasha akarere kugera ku muhigo kiyemeje w’amazi meza ku baturage, dore ko basanzwe babarizwa mu turere tukiri inyuma mu kugira abaturage bafite amazi meza.
Ati “mu mihigo dufite turateganya ko uyu mushinga uzuzura tugeze ku kigereranyo cya 70%, byibuze tuzahita tugera kuri 80%, bivuze ngo hari abaturage bagera ku 10% bazagira amahirwe yo kubona kuri aya mazi”
Meya Murenzi avuga kandi ko ikindi uru rugomero ruzakemura, ari ikibazo cy’amazi macye kigaragara ku hantu hose hari ivomo muri Nyanza, kuko hakundaga kuba ibira ry’amazi rya hato na hato, abaturage bakajya ibihe byo kuvoma.
Ati “amazi ubwayo n’abari bayafite yari makeya, ku buryo WASAC yagiraga ibihe igena byo kugeza amazi mu gace runaka, (…) hari ababa bazi ko bayabona mu gicuku, bwajya gucya akabura, abandi bakayahabwa kumanywa, mbese bajyaga ibihe”
Uyu mushinga, Meya Murenzi awubonamo igisubizo kirambye by’umwihariko ku gice cy’umujyi gituwe n’abantu benshi, kikaba kinagaragaramo ibigo by’amashuri byinshi, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bitunze abaturage benshi muri Nyanza.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza, kibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo indwara zituruka ku mwanda, kudindiza imirimo yabo n’ibindi.
Gusaba aba baturage bashimira ubuyobozi bukomeje kucyitaho, dore ko bavuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hagenda hakorwa n’ibindi bikorwa byo kubegereza amazi meza aho batuye.
Ubusanzwe mu karere ka Nyanza ko mu Rwanda, haboneka amazi angana na meteri kube hafi 1500 ku munsi (1500 m3/day), nayo aka karere kakayasangira n’aka Ruhango bituranye.
Urugomero ruri kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo kuyungurura amazi angana na metero kube ibihumbi bitanu k’umunsi (5,000 m3/ day), bivuze ko asanzwe azikuba inshuro zirenze eshatu.
Biteganijwe uyu mushinga uzatwara akayabo ka millioni 24 z’amadollari ya Amerika.
Prudence KWIZERA, IGIHE