déc
31
2015

Ikiguzi cy’imiti ivura ‘Hepatite C’ cyagabanutseho inshuro 80

 

Leta y’u Rwanda yamaze kumvikana n’uruganda rwa Gilead rukora imiti ivura indwara ya ’Hepatite C’ kugabanya igiciro cyayo kiva ku bihumbi 95 by’amadolari ya Amerika asaga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba irimo kugurwa amadolari 1200 agera ku bihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki ya 5 Gashyantare 2015, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yarimo kuganira n’urwo ruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe kugabanya ikiguzi cy’iyo miti.

Ibiganiro byageze ku musaruro Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ushimishije kubera igabanuka ry’iyo miti nk’uko Dr Mbituyumuremyi Aimable,Umuyobozi wa Porogaramu y’igihugu yo kurwanya indwara z’umwijima n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Igabanuka ry’icyo giciro yemeza ko ari inkuru nziza ku barwayi by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, kuko igiciro cyagabanutse inshuro 80.

Yagize ati “Iganabuka ry’icyo giciro rije nk’igisubizo, kuko imiti yakoreshwaga yari ihenze cyane, ari n’inshinge kandi itanakiza kuko hari abarenga 60% bayihabwaga ntibakire, ariko iyi mishya ikiza hafi 100%.”

Igiciro cyagabanutse gute?

Ubusanzwe abarwayi ba Hepatite C bavurwaga n’inshinge baterwaga mu gihe cy’amezi 11, ariko buri cyumweru baterwa inshinge 48. Basabwaga kandi amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 180 buri cyumweru y’izo nshinge nk’uko bamwe mu barwayi bakunze kubigarukaho.

Inshinge zasimbuwe n’ibinini

Uko ubuvuzi bugenda butera imbere abarwayi baragenda bavanwa ku nshinge bagana ku guhabwa ibinini. Ni muri urwo rwego n’iyo miti mishya ari ibinini by’ubwoko bubiri.

Ubwoko bumwe bitwa ‘Solvardi’ bugura amadolari 300 ya Amerika ku binini 28 binyobwa ku kwezi n’ibindi byitwa ‘Harvoni’, na byo bigura amadolari 400 binyobwa ku kwezi.

Dr Mbituyumuremyi agaragaza ko igiciro cyagabanutse iyo miti ikaba ihendutse kuko muri Amerika ikinini kimwe kigura amadolari igihumbi, nyamara mu Rwanda kikagura amadolari 14.

Iyo miti kandi ihenda abo mu bindi bihugu kuko ingano yagenewe umurwayi(cure) bayigura miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika mu gihe mu Rwanda iri munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ibihumbi bisaga 900.

Harvoni ifatwa mu gihe cy’amezi atatu naho Solvardi igafatwa mu gihe cy’amezi atandatu, uyifata anaywa ikinini kimwe cya buri bwoko.

Imiti yatangiye gukoreshwa

Iyo miti yatangiye gukoreshwa guhera mu mpera z’Ukuboza 2015, abasaga 120 barimo kuyihabwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Huye na Kigali(CHUB na CHUK), ibya Gisirikare bya Kanombe n’ibyitiriwe umwami Faisal.

Uyu mwaka urarangira igejejwe no mu bindi bitaro bitandukanye kuko hari abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kibuye, Bushenge, Kinihira na Butaro bamaze guhugurirwa gutanga iyo miti na bo bazatangira kuyitanga mu bitaro bakoramo mu minsi iri imbere.

Abafite ubwishingizi butandukanye bakaba bazajya bahabwa iyo miti igiye gutangira gukwirakwizwa mu mafararumasi atandukanye, abivuriza kuri mituweli n’abo bikaba birimo gusuzumwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bya Afurika bwerekanye ko mu Rwanda abarwaye iyo ndwara bari ku kigero cya 4.1%.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima(OMS/WHO) ritangaza ko hagati ya miliyoni 130-150 ku Isi banduye iyo ndwara, abasaga ibihumbi 500 ikabica buri mwaka.

IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager