déc
22
2015

Imicungire mibi y’imari ya Leta mu turere tune tw’intara y’uburasirazuba

Uturere tune two mu ntara y’u Burasirazuba turashinjwa gukoresha nabi imari ya leta, ibi bikaba bigaragazwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda m’ubushakashatsi bwabo bakora buri mwaka kuva mu 2008 kumicungire mibi y’ibya rubanda, gusa hakaba hasyirwa mumajwi ibigo bishamikiye k’uturere kuba aribyo nyirabayazana muguteza iki kibazo cy’imicungire mibi y’imari ya leta muri utu turere. 

Uturere twa Kayonza, Gatsibo, Rwamagana na Ngoma nitwo turere tune muntara y’u Burasirazuba twagaragayeho imikoreshereze mibi y’imari ya leta muri uyu mwaka ushize wa 2014-2015.

Benshi mubarebwa n’iki kibazo nukuvuga abakozi b’uturere n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye n’imari ya leta baravuga ko nyirabayazana ari ibigo bishamikiye k’uturere byitwa NBA’s nukuvuga Non Budget Agencies mururimi rw’icyongereza bidatunganya ibisabwa neza bigatuma uturere tugenda tugaragaraho imicungire mibi y’imari ya leta.

Rwego Albert ni umukozi wa Transparency international Rwanda aragaragaza inzego z’amakosa akorwa n’abacunga imari ya leta.

Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’u Burasirazuba avuga ko nyuma ya raporo ikorwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta hari ingamba zafashwe n’intara murwego rwo kwirinda amakosa yagaragajwe.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda watangiye ubu bushakashatsi kuva mumwaka wa 2008 aho ukora isesengura ryimbitse buri mwaka kumicungire mibi y’ibyarubanda gusa ubu bushakashatsi bukaba bushingira kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:29

Partager