oct
21
2015

Imitangirwe y’inkwano muri bimwe mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ifatwa nk’intandaro y’ihohoterwa

ingabire_marie_immaculee.jpg

Ingabire Marie Immaculée

Nyuma yaho bamwe mu baturage bagaragaje ko imitangirwe y’inkwano muri iki gihe yahinduye isura ,ndetse ikaba igira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa umugore, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparence International Rwanda (TI-Rwanda) uvuga ko   mbere yo gushyingira, ababyeyi  ku mpande zombi  bakwiye kubanza kureba  ikizababeshaho abana babo, aho  mu kwihutira gusaba inkwano.

Bamwe mu bagore batuye mu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ahazwi nko ku Kanyaru bavuga ko basnzwe bahana abageni, ku mpande zombi, mu Rwanda no mu Burundi, ariko imitangire y’inkwano yahinduye isura.

Bemeza ko hari bamwe mu bagabo bafata inkwano batanze nk’ikiguzi, maze bakabyitwaza bahohotera abagore babo.

Mukarushema utuye mu murenge wa Busanze yavuga ko iki kibazo akenshi kirangwa n’incyuro, aho umugabo abwira umugore ko yamukoye kandi akwiye gukurikiza amategeko ye, we ntagire uruhare mu kuba yatanga igitekerezo.

Yagize ati: “nuko ari iby’iki gihe nyine, usanga umugabo yitwaza ngo yaragukoye akaguhoza ku nkeke, akanagukubita ngo yaragukoye ntaho wajya kumurega”.

Kuri iki kibazo bamwe mu bagabo badahakana ko hari bagenzi babo bahoza abagore babo ku nkeke, bamaganira kure iyi mico bavuga ko idakwiye.

Musoni utuye mu murenge wa Ngoma ati: “niba yaramukoye, yamukoye kuko yamukunze, nta mpamvu yo guhora abimwibutsa kuko bigaraza ikintu kitari cyiza cyanakurura inabi mu muryango”.

Gusa bamwe mu bagabo n’abasore batashatse gutangaza amazina yabo bavuga ko hari bamwe mu babyeyi basigaye bafata inkwano nk’ikiguzi, aho usanga baciririkanwa uko inkwano zikwiye kuba zingana, kandi ngo hambere inkwano yarafatwaga nk’ishimwe umubyeyi agenerwa kuko yareze umukobwa we neza.

Ingabire Marie Immacule, umuyobozi wa TI-Rwanda avuga ko inkwano zitangwa muri iki gihe zitandukanye nizo hambere kuko hari aho usanga ababyeyi b’umukobwa barabigize nko kugurisha.

Yagize ati: “inkwano cyera yari nziza koko, cyari ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’imiryango ishingiranye, ubu rero byarahindutse usanga baciririkanwa”.

Akomeza avuga ko uku guciririkanwa hari ubwo gutuma umuryango mushya ugiye gushinga urugo, utangira uri mu kibazo cy’imyenda muri banki n’ahandi, nyuma kwishyura byananirana bikaba byakurura amakimbirane mu muryango cyangwa umugabo akajya abyitwaza avuga ko umuryango w’umugore ariwo nyirabayazana.

Ingabire agira inama ababyeyi bagiye gushyingirana, ko badakwiye gushyira imbere inkwano, ahubwo bakwiye kwita cyane ku kureba niba abana babo bafite iby’ibanze byo gutangira ubuzima, byaba ngombwa bakabaremera.

Ati “ ababyeyi ku mpande zombie ahubwo bakwiye kwicara bakavuga bati, ese abana bacu ko bakundanye kandi bagiye kubana, bafite icyo baheraho batangira ubuzima, bakabatera inkunga y’icyo baheraho bubaka”

Kugeza ubu umuco nyarwanda ndetse no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda bivuga ko  inkwano ari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa bashimirwa ko bareze neza.

Nubwo gukwa bikorwa mu bwumvikane, binavugwa ko hari ababyeyi basaba inkwano zirenze ubushobozi bw’abagiye kubana, ibyo bamwe bashingiraho bakavuga ko abagabo babyitwaza bagahohotera abafasha babo.

Prudence Kwizera, IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager