déc
30
2015

Imyigire mu Rwanda igiye gusanishwa n’iy’ibihugu byateye imbere mu burezi

Mu Rwanda harimo gusuzumwa uburyo umunyeshuri azajya asoza icyiciro runaka cy’amashuri yujuje ibisabwa byose bizagenwa n’imirongo migari y’imyigire y’abanyeshuri, inagenderwaho ku rwego mpuzamahanga.

Ubusanzwe umunyeshuri ashobora kuva mu gihugu runaka yajya mu kindi ugasanga asubijwe inyuma mu myaka, cyangwa asabwe ibindi byangombwa bitandukanye.

U Rwanda rurimo gushaka gukemura icyo kibazo biciye mu buryo burimo gusuzumwa bwiswe ‘imirongo migari cyangwa imbonerahamwe y’imyigire y’umunyeshuri mu Rwanda’(Rwanda National qualifications framework-RNQF).

Muri iyo mirongo hagenwa umubare w’amasaha yigwa ku rwego runaka, atuma ushaka kujya hejuru yarwo agomba kuba ayujuje.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi(REB), Janvier Gasana, yavuze ko ari ukunoza no guhuza ubwo buryo bwari busanzwe buri kuri buri rwego ariko buhujwe, amashuri abanza afite uburyo bwayo, ay’imyuga ari uko ndetse n’amashuri makuru na za Kaminuza afite uburyo bwayo.

Yagize ati “Igamije kugaragaza inyandiko igaragaza ‘imbonerahamwe y’imyigire y’umunyeshuri mu Rwanda’ y’uburezi muri rusange, buri rwego rw’uburezi rwari rufite inyandiko yayo, ariko ubu kubera ko turi mu burezi kandi ubuvuga ataba avuga ubw’ibanze gusa cyangwa ubukuru , iyo nyandiko yaje guhuza ngo igire n’ibyo ikosoramo mu bitari binoze neza.”

Bimwe mu bibazo ubwo buryo buzakemura birimo ibyajyaga bigaragara, aho umuntu yashoboraga kuva kwiga hanze yashaka gukomeza mu Rwanda hagakorwa icyitwa ‘equivalence’ cyo gusuzuma urwego rw’amashuri n’ amasomo yize.

Ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere mu burezi, ku buryo buzazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, bikavanaho n’urwitwazo rw’abataka kutabona akazi ku rwego runaka bitewe n’ urwego rw’amashuri bize na politiki y’uburezi y’igihugu.

Munanira Delphin, Umujyanama mu by’amategeko mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru,( HEC) yavuze ko bizafasha benshi kuko hari igihe umuntu urangije IPRC yagorwaga no kwiga muri CIST (KIST)nyamara hasuzumwe amasaha n’ubumenyi bw’umuntu ngo bizoroshywa n’ubwo buryo.

Dr. Tombola Gustave, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi(UTB/RTUC)yavuze ko bajyaga bagorwa no kwakira abanyeshuri bakurikije urwego bariho ariko ko icyo kibazo kizahita gikemuka bifashishije ubwo buryo.

Byiringiro Dan, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Butare yavuze ko ubwo buryo buzafasha abanyeshuri babo gukurikiza ubumenyi busabwa k’ushaka kujya mu cyiciro runaka cy’imyunga n’ubumenyingiro, mu gihe mbere hari abajyaga bayisuzugura bumva ko igihe cyose bajya kuyiga kandi bakayiga igihe gito.

Ubwo buryo burimo gusuzumwa n’abantu batandukanye mu Rwanda baturutse mu nzego zose z’uburezi, nibamara kubwemeza buzasuzumwa n’inzego zo hejuru kugeza mu Nama y’Abaminisitiri, ku buryo umwaka utaha bwakoreshwa.

IGIHE Ltd 

Langues: 
Thématiques: 

Partager