oct
15
2015

Imyumvire y'abaturiye imipaka ku bwandu bwa VIH/SIDA

Bamwe mu Banyarwanda baturiye imbibi z’igihugu bavuga ko nubwo inzego z’ubuzima zibasobanurira birambuye ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA, bigoranye guhindura imyumvire ya benshi kuko hari ababa bagifite imyumvire yo mu bihugu by’ibituranyi.

Ibi ni ibyagaragajwwe n’abaturage bo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ahazwi ku izina ry’Akanyaru, bemeza ko n’ubwo inzego z’ubuzima ntako zitagira mu kubaha ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA, usanga imyumvire ya bamwe kuri iki cyorezo iri mu bituma hakomeza kuboneka ubwandu bushya.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga ku Kanyaru mu Karere ka Nyaruguru yahasanze urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga bijya cyangwa biva mu Burundi, bigoranye kubona umuntu uhagaze gusa ntacyo arimo gukora.

Ikindi kandi ntibyoroshye gutandukanya Umunyarwanda n’Umurundi utamubajije ibyangombwa kuko bose bavanga indimi z’ibihugu byombi.

Mu bukangurambaga bagaragaza ko bakorerwa mu kwirinda Virusi itera SIDA, bamwe mu batuye kuri uyu mupaka n’abahakorera, berekana isura yo ku Kanyaru kuri iki cyorezo ariko bagashimangira ingorane bafite kuko imyumvire y’ibihugu byombi ku cyorezo isa naho yivanze.

Nzabonimpa wari avuye mu Burundi yagize ati “Ntako batabigira byose barabivuga, ariko ubu usanga ari ibibazo kubera abantu b’Isi baragoye, SIDA ijya kuza hano yazanwe n’abava mu mahanga”.

Undi ati “Batwigisha ibya SIDA, bakaduha n’utwo dufasha tw’udukingirizo, ushaka kugakoresha aragakoresha, utabishaka akorera aho, urumva waramaze kwandura nta kindi uba usigaje n’ubundi”.

Inzego z’ubuzima zegereye uyu mupaka nazo zemeza ko ubu bwandu buhaboneka. Valens Ntaganira Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko asanga kwipimisha byagabanya ubu bwandu.

Ntaganira ati “Nk’iyo upimye abantu ijana ntiwaburamo batatu banduye, kwipimisha ukamenya uko uhagaze nicyo cy’ingenzi, kuko burya iyo umaze kubimenya bigutera gufata ingamba z’uko ugamba kwitwara”.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bwerekanye ko abaturarwanda bagera ku bihumbi 200 babana na Virusi itera Sida, muri bo ibihumbi 130 aribo bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe ibihumbi 40 batarayitangira.

Uruhare rwo kurwanya no kwirinda SIDA ni urwa buri wese, bityo abatuye n’abakorera ku mipaka nabo basabwa gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu kurwanya Virusi itera Sida.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager