oct
30
2015

Inama rusange ya 84 ya polisi mpuzamahanga ‘Interpol’ igiye guteranira i Kigali

U Rwanda ruritegura kwakira inama ya polisi mpuzamahanga, Interpol, izaterana kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ugushyingo, 2015 ikazitabirwa n’abayobozi batandukanye bagera ku 1000 bazaba baturutse mu bihugu byo ku isi 190; iyi nama ikazaba iteranye ku nshuro ya 84.

Umuryango wa Interpol, wavutse mu mwaka wa 1914 ukaba ari wo muryango munini ku isi ugizwe n’ibihugu 190 by’ibinyamuryango.

U Rwanda rwasabye kwinjira muri Polisi mpuzamahanga mu Ugushyingo 1973 rwemerwa mu nama rusange ya 43 yabereye i Cannes mu Bufaransa ku itariki ya 19 Nzeri 1974 hamwe n’igihugu cya Honduras na Qatar.

Mu gihe habaga inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga ku nshuro ya 82 i Cartagena De Indias muri Colombia ku mataliki ya 21-24 Ukwakira 2013, u Rwanda rwatowe ngo rwakire inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga ya 84.

Ihuriro ry’abazitabira iyi nteko rizahuza abantu 1000 barimo abayobozi, ba Polisi baturutse mu bihugu 190 byibumbiye mu muryango wa Polisi mpuzamahanga,interpol.

Iyi nama izitabirwa kandi n’abanyamategeko, imiryango ifite aho ihuriye na Polisi mu karere no ku rwego mpuzamahanga, abafatanyabikorwa ba Polisi, abaterankunga ba Polisi n’abandi.

Iyi nteko rusange ya Polisi mpuzamahanga izabera mu Rwanda izigira hamwe ibibazo Polisi mpuzamahanga ihura na byo ndetse n’uko hakumirwa ibyaha nyambukiranyamipaka.

Bimwe muri ibi byaha ni iterabwoba, imitwe ihungabanya umutekano hirya no hino ku isi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorerwa kuri interineti n’ibindi.

Icyo iyi nama ivuze kuri Polisi y’u Rwanda izayakira

Kuba Polisi y’u Rwanda igiye kwakira inama ya Polisi mpuzamahanga Interpol ya 84 iba buri mwaka ni iyindi myato ya Polisi y’u Rwanda ndetse no ku Rwanda muri rusange, mu bushishozi bwo gushyira hamwe kugira ngo isi ibe ahantu umuntu wese yumva atekanye.

Urugero rugaragara ni ubufatanye na Polisi mpuzamahanga bwatumye hagaragara abantu bahunze bakoze Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuva mu 2009 polisi y’u Rwanda yize amadosiye 36 arimo arebana n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu 153, harimo 51 bakomoka mu gihugu cya Bangladesh bafatiwe i Kigali mu 2009 bagana mu gihugu cya Mozambique.

Mu 2014 gusa, Polisi y’u Rwanda, yakiriye amadosiye 19 arimo abantu 29 bagurishwaga, abagera kuri 26 bashinjwaga gucuruza abantu barafashwe ku bufatanye na Polisi yo mu Karere.

Mu myaka 4 ishize, Polisi yafashe imodoka zigera muri 20 zifite ibyangombwa byo mu mahanga, zibwe mu Buyapani, mu Bwongereza mu Buholandi, inyinshi zabaga ari izaciye Kenya zikinjizwa mu Rwanda n’izindi.

Uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Polisi y’u Rwanda, yashinzwe mu mwaka wa 2000 kandi mu myaka 15 ishize ikora, ibikorwa byayo ntabwo byagarukiye mu Rwanda gusa ahubwo yagize uruhare mu kubungabunga umutekano ku Isi hose.

Yatangiye ibikorwa byayo byo kubungabunga amahoro mu 2005, aho yohereje Abapolisi mu gihugu cya Haïti,Tchad, Mali, Libéria, Côte-d’Ivoire, Sierra Leone , Soudan y’Amajyefo , Darfur, mu gace ka Abyei no muri Repubulika ya centrafrica.

Muri iyo myaka yohereje Abapolisi bakuru gukora mu bunyamabanga bukuru bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) i Lyon mu Bufaransa, abandi bagiye gukora mu rwego rushinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya mu kurinda umutekano w’abatuye isi (IGCI) muri Singapour ndetse Polisi y’u Rwanda yinjira mu ihuriro rya Polisi yo muri Afurika y’Iburasirazuba EAPCCO,’ Eastern African Police Chiefs Cooperation Organisation, mu gashami kari mu Kenya.

U Rwanda kandi rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’abakuru ba polisi zo muri Afurika, bwabaye ingirakamaro mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhanahana amakuru ku bantu bahunze ibihugu byabo n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’inama ya 84 ya Polisi mpuzamahanga Interpol izaba igira iti “Interpol 2020: Guhangana n’ibyaha mpuzamahanga mu isi yihuta mu iterambere.”

Intumbero ya polisi mpuzamahanga ni ukugira isi itekanye harewanywa ibyaha binyuze mu gushyira hamwe no guhanga udushya mu bijyanye no kurinda umutekano.

Inshingano nyamukuru za Polisi mpuzamahanga, Interpol

Polisi mpuzamahanga interpol ifite inshingano nyamukuru enye.

Polisi mpuzamahanga,Interpol ifite inshingano zo gutanga amakuru mu masaha 24/24 mu minsi irindwi binyuze mu rwego rushinzwe itumanaho n’ibikorwa ruzwi nka I-24/7.

Ifite kandi inshingano zo kugira ububiko bw’amakuru yose y’ibikorwa bya polisi; ifite mu nshingano ibikorwa na serivisi zijyanye no gufasha Polisi mu mirimo yabo ya buri munsi, no kongera ubumenyi ku bapolisi.

Inama nkuru ya polisi mpuzamahanga, Interpol iterana inshuro imwe buri mwaka, igafata imyanzuro ijyanye n’imikorere, ikagena ibyangombwa bikenewe, umutungo n’izindi gahunda za Polisi mpuzamahanga interpol.

IGIHE

Langues: 
Thématiques: 

Partager