nov
18
2015

Indyo imwe ku mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ho muntara y’u Burasirazuba, ziratangaza ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe dore ko bavuga ko mumezi arindwi bamaze muri iyi nkambi batunzwe n’ibigori bihoraho.

Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo iratangaza ko nta cyizere yatanga cyo gukemura iki kibazo. Gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko babonera ibindi biribwa abana bakiri bato, ndetse n’abashaje cyane badashoboye impungure za buri munsi. 

Hashize amezi aridwi inkambi ya Mahama ishinzwe mu karere ka Kirehe. Ikaba yaragenewe kwakira impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda. Izi mpunzi kuva zahagera nta munsi w’ubusa zidatangaza ibibazo bitandukanye zihura nabyo.

Ubu izi mpunzi ziravuga ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe dore ko bavuga ko mu mezi arindwi bamaze muri iyi nkambi batunzwe n’ibigori bihoraho aho babirisha ibishyimbo. Nk’uko bivugwa n’uhagarariye izi mpunzi z’abarundu ziri munkambi ya Mahama, Pasteur Ukwibishatse Jean Bosco barasaba ko bahindurirwa ifunguro. 

Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi, Mme Seraphine Mukantabana, aratangaza ko ntakizere yaha izi mpunzi cy’uko iki kibazo cyazakemuka gusa nawe aremera ko iki ari ikibazo gikomeye. 

Gusa ariko Minisitiri Mukantabana arongeraho ko bagiye kugerageza kureba uko bafasha abana bakiri bato ndetse n’abageze mu zabukuru harebwa uko bo babona ibindi biribwa bizajya bisimbura ibigori ngo ariko ku mpunzi zose ntibyashoboka. 

Kugeza ubu impunzi z’abarundi ziri munkambi ya Mahama ziragera ku 45700.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager