aoû
11
2022

Inkiko zihendesha abaturage bataramenya inzira y’ubyumvikane

Kwihutira gutanga ikirego mu rukiko, bisaba amafaranga n’igihe kirekire hategerejwe umunsi w’iburanishwa, kandi iyohabanje gusasira inzira y’ubyumvikane hagati y’abafitanye amakimbirane, bose bunguka ubutabera byumvikanyweho kandi n’ikiguzi arigito. Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze burashisikariza abaturage kuyoboka inzira y’abunzi n’izindi nzego zijya inama ku butabera bwihuse.

Umusaza Kalinijabo wo mu karere ka Kamonyi amaze gutanga imitungo ye minshi ku rubanza rutaracibwa kubera kutamenya, haba amategeko cyangwa se inzego zunganira abashaka kuburana nk’icyo bita Maison d’Accès à la Justice (MAJ), cyangwa uko batanga ikirego. Aburana isambu yasigiwe n’umuryangowe muri 1973, aho mu Rwanda habaga impinduka mu buyobozi by’igihugu, Perezida Habyalimana ubwoyafatag aubutegetsi. Mu bantu bahunze gihugu, Kalinijabo nawe yari abarimo, agaruka mu Rwanda muri 1996.
Kalinijabo yagerageje gutanga ikiregocye cy’isambu, abayobozi bamwemerera ingurane kuko aho yagombaga huhabwa hatuwe n’abantubenshi kandi hari n’ibilorwaeremezo byinshi bya Leta, ariko akagira imvugo zitandukanye, yerekana ko yemeye ingurane, undi mwanya akavuga ko ntacyo Leta yamugeneye, ati, « Maze gutanga ibihumbi magana inani kubazamburanira ; hashije imyaka makumyabiri byirikankamo. Bahora bambiwra ko urubanza rwanjye ari rurerure, akaba ariyo mpamvu nkomeje kubura ubutabera ». Ubuyobozi bwamusabye kwegera abunzi kugirango bamugire inama, cyangwa abakozi ba banjyanama mu by’ubutabera (Maison d’Accès à la Justice MAJ), ariko Kalinijabo ntiyabyemeye.
Mu karere ka Ruhango naho interuro ni imwe. Abaturage barasabwa kubanza kwiyambaza ubwumvikane hagati y’abafite amakimbiranyen babanza ubwumvikane (Alternative Dispute Resolution –ADR). Mukamana Immaculée ni umupfakazi wambuwe isambu n’abenewabo n’umugabo bashakanye, kuko n’abanabe bane bapfuye. Yahise yiyambaza ubutabera busanzwe bw’abunzi ikibazo ke baragikemura, kuko iyo yisunga urubanza mu nkiko zisanzwe yari kuzaburana imyaka myinshi.
Mu gihe cy’amezi abiri gusa, yariyamaze guhabwa isambuye, ati « Nahoze nibaza aho nzavana amafaranga yo kuriha umwunganizi mu mategeko. Yacaga ibihumbi magana tanu. Ariko, mu rwego wr’abunzi sinigeze ntanga amafaranga. Ndashimira inzego z’abanzi kuko zamfashije gukemura ikibazo cyanjyecy’isambu ».
Mu kiganiro « Urubuga rw’abaturage » cy’Umuryango w’Abanyamakuru barahanira Amahoro (PAX PRES) mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirere, mu ntara y’Iburasirazuba, tarikiya 09/08/2022, abaturage berekanye ko bataramenya inyungu zo kwisunga mbere na mbere abunzi mbere yo gutekereza ku nkiko zisanzwe zisaba igihe kirekire n’ikiguzi cy’urubanza. Muri iki kiganiro, abaturage bashishikarijwe kumenya urugendo rurerure mu gihe baba bahisemo kuburana mu nkiko zisanzwe, cyangwa mu Bunzi. Abanyamakuru ba PAX PRESS bamenyesheje inteko ko imanza zibereye mu bunzi ko butagira ikiguzi cyangwa gusaba indishyi z’akababaro, kuko ikiba kigamijwe ari kunga no kubanisha amahoro abaturage.
Nyiraneza Antoinette utuye murenge wa Gatore, yavuze ko bazi abunzi, ariko ko gutwara ikibazo mu nkiko zisanzwe biterwa n’ikiburanishwa. Yahuguye inteko z’abaturage ko ibyaha bikomeye bitajyanwa mu bunzi, ati, « Urugero natanga, ni nt’ikibazo cy’umwana wafashwe ku ngufu, ubwicanyi, ubujura, n’ibindi. Ariko nko ku kibazo cy’ababihemu bafitiye amadeni abantu, uburiganya mu buguzi by’ikintu runaka, abunzi baragisuzuma, bagategeka abahemutse gusubiza ibyo batwaye »
Abadafite amikoro bisunga MAJ
Muri iyo nteko y’abaturage mu murenge wa Gatore, abaturage bahuguriwe kumenya ubufasha bahabwa mu gihe bifuza kugana inkiko, kandi ntamikoro bafite. Abanyamakuru ba PAX PRESS bahuguye abaturage ko hari ubufasha butangwa na MAJ, aho ababuranira ukuri, bahabwa ubufasha bw’ababafasha mu butabera (avocats) kugira ngo bahabwe uburenganzira n’ubutabera.
Aha, hagaragaye abaturage babyishimiye, abandi nabo bashidikanya. Abaturage bamenyeshejwe yuko abana n’abatishoboye bahabwa ubwobufasha.
PAX PRESS ifite mu mishanga yayo itandukanye, gushishikariza abaturage kwitabira ubwumvikane mu nzego zabigenewe mbere yuko bajya mu nkiko.
NKINZINGABO Joseph

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager