avr
07
2016

Intara y’amajyepfo yihariye umubare munini w’abana b’inzererezi bagaragara mu gihugu

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko mu ibarura iherutse gukora yasanze abana b’inzererezi bagaragara hirya no hino mu gihugu, abenshi baturuka mu ntara y’amajyepfo, isaba ko abayobozi n’ababyeyi bo muri iyi ntara bagomba gufata iya mbere mu kurangiza iki kibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo kuri uyu wa kabiri, taliki ya 05 Mata 2016, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iki kibazo gihangayikishije, bityo kigomba kurangizwa

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Mu ibarura duherutse gukora, ariko byanagaragaye no muyandi mabarura yakozwe, abana b’inzererezi tubona cyane ni abaturuka muri iyi ntara, (…) no mu mujyi wa Kigali abazamo benshi ni abaturuka hano mu majyepfo, mubana basaga 300, abarenga 250 ni abaturuka muri iyi ntara”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yakomeje agira ati “Twese turi abayobozi, turabasaba ko mukurikirana kino kibazo cy’abana bazerera n’abata amashuri kikarangira burundu bagasubira mu miryango yabo n’ibibazo bafite bigashakirwa umuti, bagasubira mu ishuri.

Minisitiri Kaboneka kandi yavuze ko usibye aba bana bava mu miryango yabo bakajya mu muhanda, hari n’abandi bakoreshwa imirimo hirya no hino mu ngo, ndetse n’ahandi, asaba ko kirangizwa mu maguru mashya.

Ati “Abana bakoreshwa imirimo itandukanye hirya no hino, hose aho bakorera ni aho tuyobora kandi muba muhazi, turabasaba ko iki kibazo mugifata nk’ikibazo gikomeye kigahagarara”.

Ababyeyi bongeye gutungwa agatoki

Kuri iki kibazo cy’abana b’inzerere ndetse n’abata ishuri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye ko ababyeyi babo bashakishwa bagafasha ubuyobozi kubagarura mu rugo, byaba ngombwa hagafatwa n’izindi ngamba.

Minisitiri Kaboneka ati “Ababyeyi batererana abana babo, hari amategeko ahari, ariko nibiba ngombwa nayo aravugururwa babiryozwe, babibazwe, kuko si ibyo kwihanganira”.

Intara y’amajyepfo yiyemeje ingamba

Nyuma yo kugaragarizwa iyi mibare, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwabaye nk’ubutunguwe bwiyemeza gufata ingamba zishoboka zose iki kibazo cya’bana b’inzererezi kikarangira.

Guverineri w’iyi ntara Alphonse Munyentwali yavuze ko bagiye guhera mu miryango bakemura iki kibazo

Ati “Icya mbere twiyemeje ni ukwegera ababyeyi tukongera kubibutsa uruhare rwabo mu kurera, umwana yagenda ntibumve ko ari ibintu bisanzwe, akabibwira ubuyobozi tugafatanya, noneho bigakomeza no ku nzego z’ubuyobozi abari mu muhanda tukabakuramo, ariko kubakuramo situzabikora nk’abakubura, ahubwo tuzabakurikirana tumenye n’ibibazo biri mu miryango yabo byatumye bayivamo dufatanye kubikemura”.

Benshi mubana bagaragara bazerera mu muhanda, iyo muganiriye bagaragaza ko bahaje bahunze ibibazo by’amakimbirane n’inzara bigaragara mu miryango yabo, abandi bakavuga ko batangira aba barera kubera ikibazo cy’ubupfubyi.

Bene aba bana bakunze guhura n’ingaruka zitandukanye zirimo kuba imbata z’ibiyobyabwenge, abakobwa bacuruza imibiri yabo, gupfa amarabira n’ibindi.

Prudence Kwizera IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager