Inteko z’abaturage zitabirwa cyane iyo abayobozi bakuru bazijemo
Abaturage basabwa kwitabira inteko z’abaturage. Mu gihugu, usanga nibura uturere hafi ya twose twarahise mo kuwakabiri. Aba aricyo gihe cyo gucoca ibikazo by’imiyoborere n’iterambere, ariko no gukemura ibibazo by’imibanire. Iyo abayobozi b’uturere bitabiriye izonteko z’abaturage, haza abantu beshi kurusha ibihe bisanzwe. Ikibitera ni uko ibyemezo by’ingutu bifatwa n’ibindi bibazo bya kera bikabonerwa umuti.
Muri surange, mu turere twa Kirehe, Kayonza na Gatsibo, inteko z’abaturage zimaze gushing imizi. Buri kuwa kabiri, abaturage bitabira iyo gahunda igamije imiyoborere mwiza n’iterambere. Abakozi b’ururere bashobora kuzijyamo bafite ubutumwa runaka bagomba gutanga, ariko izo nteko zitabirwa cyane cyane iyo aba Meya aribo biyiziye. Umwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko Meya aba afite ububasha bugari ku bibazo bireba akarere ayobora, bityo bikamutera gufata ibyemezo abandi bayobozi barimunsi ye batafata. Nyiramana Josephine utuye mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo asanga ko buri kibazo kibagifite nyiracyo, ariko n’ushinzwe kugikemura, ati, « Haba igihe ibibazo abaturage batanga mu nteko z’abaturage biba biremeye cyane, bisabwa ko ari Meya ubishakira umuti. Iyo rero ari Gitifu w’umurenge, avuga ko agiye kugikemura, ugasanga icyo kibazo kimaze imyaka myinshi kitarabonerwa umuti. Ariko iyo ari Meya waje, biba ari ubunani ku baturage kuko afata ibyemezo kubibazo bikakaye». Nyiramana akomeza yerekana bimwe mu bibazo abagitifu b’imirenge batabasha gukemura vuba na vuba nk’ibibazo binjyanye n’abaturage bimuwe kubera kubaka ibikorwaremezo (expropriation) ; abaturage bambuwe amasambu yabo kubera gahunda za Leta batabonye aho batuzwa, n’ibindi bibazo nk’ibya politike.
Mutimukunda Grâce nawe utuye mu karere ka Gatsibo, asanga inteko z’abaturage zizamo abantu benshi iyo bazi ko hari umuyoboziu dasanzwe uzazitabira, ati « Ni yo mpamvu baza ari benshi baje kumva ubutumwa by’umushyitsi. Naho indi minsi, aba ari ibisanzwe, abaturage bazitabira aribake, cyagwa se bagakererwa »
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, Oswald Ntagwabira, ntiyemeranywa n’avuga ko intekoz’abaturegezitabirwaarikoMeyaw’akarereyajijemo, ati, « Biragoye ko Meya wa karere yaboneka mu nteko z’abaturage zigize akarere ayobora. Dufite umuco w’imiyoborere mwiza, munteko tuhakemurira ibibazo byinshi, kandi nta ntumwa y’akarere yatumiwe. Dufata ibibazo bigoye kubonera umuti, tukabigeza ku karere, bityo bikabonerwa umuti. Abaturage bamenyeshwa ibyemezo byafashwe mu nteko z’abaturage zitaha »
Biragoye kw’itabira inteko z’abaturage buri gihe
Abafite ibibazo bitakemutse nibo bitabira inteko z’abaturage inshuro nyinshi kuko baba bashaka ko ibibazo byabo bibonerwa umutu urambye. Kanama Joseph umwe mu barimu ba segonderi mu karere ka Gatsibo, avuga ko we aboneka gusa mu mpera z’icyumweru, ati « Ni gute nakwitabira inteko z’abaturage kandi mba ndi kukazi ? Ariko ndamutse mfite nk’ikibazo runaka kijyanye n’imiyoborere, akarengane, imibanire mibi n’umuturanyi, nashaka akanya, cyangwa ngasaba uruhushya nkabona umwanya wo gutanga ikibazo cyanjye ».
Iki gitekerezo cya Kamana Joseph agisangiye n’abacuruzi bo mu karere ka Kayonzae, bazindukira i Kigali, bakagaruka nimugoroba cyangwa se bakararayo. Uyu ni Dominique Karasira, utuye i Kayonza, ukora ubucuruzi bw’ibyuma by’ubatsi, ati, « Inteko z’abaturage ni nziza, nubwo ntaziburiye umwanya. Umugore wanjye ni we uhambera, kuko kenshi na kenshi mba nagiye kurangurai mari i Kigali”
Inteko z’abaturage zifasha abazitabira kumenya gahunda za Leta, kugira uruhare mu byagenewe abaturage no gukemura ibibazo byabo, byaba iby’akarengane, umutekano, imiyoborere n’ibindi.
Muri izi nteko niho abaturage bigishwa gukemura ibibazo byabo bitarinze kuijyanwa mu nkiko zisanzwe. Abayobozi babashishikariza kubona umuti w’ibibazo aho batuye kandi vuba, kuko aribwo buryo bwiza bw’imiyoborere mwiza no guha agaciro umuturage.
Inteko z’abaturage zarizarahagaritse mu mwakawa 2020, igihe Covid-19 yari ikataje mu baturage b’isiyose. Ku tarikiya7 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye abaturage bo mu murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara,ariho yasubukuraga kumugaragaro inteko z’abaturage.Yavuzeko abantu baribamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwab y’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba gukomeza.
Nkuko tubisanga mu gitangazamakuru igihe.com, Gatabazi yasobanuye ko abaturage bakomeje kugaragaza ko bakeneye ko ibibazo byabo bibonerwa ibisubizo, bityo hasubukuwe inteko z’abaturage kandi zizajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
NKINZIGABO Joseph