aoû
24
2022

Inteko z'abaturage zo mu migi ntizikora nk'izo mu cyaro

Ubuzima bwo mu migi no mu cyaro buratangukanye, akaba ari bwo butanga ireme ku nteko z’abaturage. Mu migi, abantu bakora imirimo itari iyu buhinzi, kandi bagataha byije, naho mu cyaro, abaturage bose baba bakora imirimo imwe kandi irangirira ku masaha runaka. Nicyo gituma abatuye mu cyaro baboneka ku bwinshi mu nteko z’abayurage kurusha abatuye mu migi.
Umutoni Denyse umwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, yitabiriye inteko y’abaturage yo ku wa kabiri tariki ya 09/0/2022, aho itangazamakuru naryo ryari ryiyitabiriye. Ni abanymakuru bagize Umuryango nyarwanda Uharanira Amahoro (PAX PRESS). Yasonaburiye imbaga y’abaturage bari bitabiriye iyo nteko, ko, ubuzima bwo mu mujyi butandukanye n’ubwo mu cyaro, akaba ariyo mpamvu inteko zo mu mirenge y’icyaro zifite ireme, kandi zitabirwa n’abaturage benshi kurusha izo mu muji, ati “Abaturiye icyaro, bose bakora imirimo imwe, ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Akazi kabo karangira amasaha amwe, kandi baba baturiye umudugudu umwe. Ibi, bituma babonekera icyarimwe mu nteko z’abaturage, bagakemura ibibazo byabo neza. Naho ababa mu migi, bo bakora imirimo itandukanye, kandi bagakorera kure y’iwabo. Niyo mpamvu baba bake mu nteko z’abaturage kuko benshi baba bakiri mu nzira bataha. Mu nteko z’abaturage mu migi, abitabira baba ari bake”.
Iki gitekerezo cya Umutoni Denyse, gisangiwe n’abaturage ba gatore, cyane cyane abaturiye udu santere, aho hinganje amaduka n’amasoko n’ibindi bikorwa biranga umujyi. Nkeshakuramba umugabo w’imyaka 45, agaragaza ko abaturage bo mu midugudu ifite iterambere ry’ibikorwa remezo, aho abaturage bakora imirimo itari iyi buhinzi n’ubwororozi, kandi bari mu cyaro, nabo ntibitabira inteko z’abaturage, ati “Ntureba nkahariya i Nyakarambi? Abacuruzi n’abahakorera indi mirimo itari iyubuhinzi, ntibapfa kuboneka bashishikaye mu nteko z’abaturage, keretse iyo ari bo bafite ikibazo cyo gukemura. Nabo bameze nka b’i Kigari, bibagora no kwitabira umunsi w’umuganda”
Abaturage mu nteko ya Gatore bagaragaje yuko inteko ari urwego rubafasha kumenya amakuru ya Leta ajyanye n’iterambere, ariko ko ari n’urwego rwo kuganiriramo ibibazo bafite by’umwihariko ndetse no gukemeura amakimbirane ashobora kuba ari hagati y’abaturanyi.
Mu mugi wa Kigali, aho baturage batunzwe n’imirimo itandukanye itari iyubuhinzi cyangwa ubworozi, inteko zaho ziteraniramo abantu bake. Ni uko Kamanzi Bernard utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge abivuga; ati “Reba akakozi ba Leta batangira akazi saa moya bagasoza saa kumi n’imwe, batega imodoka zibacyura. Ese urasanga babona umwanya wo kujya mu nteko z’abaturage ziba buri kuwa kabiri w’icyumweru? N’abacuruzi ni uko: bazindukira mu mirimo yabo, bagataha bwije cyane. Aba nabo nti babnoneka mu nteko z’abaturage, keretse iyo bafite icyo bashaka gukemura bisunze ubuyobozi”.
Habitegeko Philibert nawe ukora tagisi ya moto muri Nyarugenge, asanga abamotari batitabira inteko z’abaturage kuko bahora mu kazi kadashira, ati “Inteko z’abaturage mbona zikora neza iyo arizo mu cyaro, kuko abaturage baba bengeranye kandi bakora imirimo imwe. Niyo mpamvu bitabira gahunda y’inteko z’abaturage”. Akomeza yerekana ko ndetse nigihe cy’umuganda, mu migi batitabira nkuko mu cyaro bitabira umuganda. Yerekanye ko n’igihe cy’amatora, mu migi ubwitabire buba buri hasi, ukurikije ubwo mu cyaro.

NIZEYIMANA Elias

Langues: 
Thématiques: 

Partager