sep
23
2015

Itegeko nshinga : Urubanza rwa Green Party na Leta rwatangiye kuburanishwa mu mizi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeli 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi ikirego ishyaka Green Party ryarezemo Leta ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga.

Iri shyaka ryareze Leta rivuga ko ishaka guhindura Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo ya 101, rikavuga ko iyi ngingo itagomba gukorwaho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, iri shyaka ryari rihagarariwe n’umuyobozi waryo Dr Frank Habineza ryunganirwa na Me Mukamusoni Antoinette, babwiye urukiko ko ibyo abaturage barimo gusaba bidashoboka, ngo nubwo aribo baryitoreye ntibafite ububasha bwo kurihindura uko bishakiye.

Ibibazo byazabaho rihinduwe…

Hamwe n’umwunganizi w’iri shyaka n’umuyobozi waryo, bagaragarije urukiko ko ingingo ya 101 irebana na manda z’Umukuru w’Igihugu isobanutse, ngo uwayisobanura ukundi yaba aganisha ku nyungu ze bwite, bityo rero ngo ihinduwe byazagarura igihugu mu mateka mabi, aho umuyobozi ashobora kugundira ubutegetsi bikazarangira avuyeho amaraso amenetse, cyangwa ahiritswe ku butegetsi.

Green Party yasabye urukiko ko rukwiye gutegeka Leta igahagarika ibikorwa byose biganisha ku guhindura Itegeko Nshinga, ndetse rugateka na Komisiyo iherutse gushyirwaho ngo izafashe mu kuvugurura itegeko nshinga guhagarika ibyo bikorwa byose, ariko ngo mu gihe yanakomeza ibikorwa yatorewe, yaziga ku zindi ngingo ntihirahire ikora ku ngingo ya 101 n’iya 193.

Me Mbonera Théophille na Me Rubango Epimaque bahagarariye Leta muri uru rubanza, babwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe y’iki kirego, ko bo basanga nta shingiro gifite.

Bavuze ko abavuga ko ingingo runaka zo mu Itegeko Nshinga ari ntayegayezwa atariko babibona, kuko izi ngingo zijyaho zatowe n’abaturage, hagamijwe gukuraho inzitizi runaka bityo ngo kuvuga ko zitahinduka ubwabyo ni agahomamunwa.

Bagaragaje ko usibye n’ingingo imwe cyangwa se ebyiri, ngo mu Itegeko Nshinga hashyizwemo iyo kurikuraho ryose.

Banzuye bavuga ko batemeranya na gato n’iby’uwatanze ikirego avuga. 

Icyemezo cya nyuma kuri iki kirego cy’iri shyaka, kizafatwa ku tariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka.

Ni ikirego kiburanishwa n’inteko y’abacamanza icyenda bose n’umwanditsi umwe, ikuriwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege.

Iki kirego cy’ishyaka Green Party cyatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2015, mbere y’aho ariko, iri shyaka ryagaragazaga ko hari abavoka batinye kuburana uru rubanza.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager