nov
16
2015

Kaminuza Gatolika mu bikorwa byo guca imirire mibi no kugwingira

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mirire myiza n’igitera abana kugwingira, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yatangiye ibikorwa byo kwigisha abaturage, muri gahunda yihaye yo gufasha Leta kurandura indwara zituruka ku mirire mibi, zigacika mu bana b’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo gukora ubukangurambaga mu baturage bigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye cyatangirijwe mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara, kuko ubushakashatsi bwakozwe na CUR mu bihe bitandukanye, bwagaragaje ko uyu murenge ariwo ugaragaramo abana benshi barwaye indwara zituruka ku mirire mibi ndetse hakabahagaragaramo n’abagwingiye.

Muhamyankaka Venutse, impuguke mu bijyanye n’imirire myiza akaba n’umwarimu muri CUR ushinzwe ishami ry’imire myiza avuga ko  nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mirire basanze ubukangurambaga ari umwe mu miti yafasha abaturage kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “mu bushakashatsi twakoze dufatanyije n’abanyeshuri, twasanze abaturage bafite ibiryo, kuko barahinga bakeza, ariko bagakomeza kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi, twasanze rero biterwa n’imyumvire ndetse no kutamenya uko indyo yuzuye itegurwa; niyo mpamvu twahisemo kubegera tukabigisha”

Mu bukangurambaga bwakozwe kuwa 12 ugushyingo 2015, bamwe mu batuye mu murenge wa Gishubi bagaragaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma bakirwaza indwra ziterwa n’imirire mibi.

Zimwe muri izo mpamvu bavuga harimo kubyara abana benshi no kubyara indahekana, ndetse n’abagabo batererana abagore ntibabafashe imirimo bigatuma batabona umwanya wo gutegura neza amafunguro no kugaburira abana.

Ikindi bavuga ni bamwe bataramenya neza uko bategura indyo yuzuye ndetse n’ababyeyi bataramenya neza uburyo bwo konsa umwana agahumuza ibere; hakiyongeraho n’amakimbirane aba mu miryango ashingiye ku buharike bugaragara muri uyu murenge bigatuma abana batitabwaho ku bijyane n’imirire.

Umwe mu babyeyi witwa Muhawenayo avuga ko yigeze kurwaza izi ndwara bitewe nuko umugabo we yamuharitse akamutererana, ati “umugabo amaze gushaka undi mugore, abana yarabansigiye imirimo imbana myinshi, n’ubukene bituma umuto muribo ahura n’ikibazo cy’imirire“.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishubi, Etienne Mugambira yasabye abaturage ubufatanye mu guca imirire mibi, ababifiteho ubumenyi bakigisha abandi, kandi abzieza ko ubuyobozi n’imiryango nterankunga bazakomeza kubaba hafi.

Muri ubu bukanguramabaga, habaye amarushanwa mu ndirimbo n’imbyino, amakinamico, n’imivugo bikangurira abaturage gufata iya mbere mu kwimakaza imirire myiza, barwanya indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse no kugwingira.

Ubu bushakashatsi ndetse n’ibikorwa byo kurwanya imirire mibi mu Rwanda, CUR ibikora ku nkunga ya SUN (Scaling Up Nutrition) akaba ari impuzamiryango itegamiye kuri Leta ihuriza hamwe imiryango shinzwe kurwanya imirire.

Ibikorwa nk’ibi bikaba byabereye no mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, hamwe muhagaragara indwara zituruka ku mirire mibi, aho byakozwe n’umuryango Concern Worldwide.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager