avr
16
2016

Kaminuza y’u Rwanda: Urubyiruko rweretswe uburyo bwo kwirinda abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Uster Kayitesi yasabye urubyiruko kugira ubushishozi, kumenya guhitamo neza no kutarangara, kuko aribyo bizarufasha gukumira no kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuri ubu yiganje ku mbuga nkoranyambaga.

Dr. Kayitesi yabigarutseho mu kiganiro cyabereye muri iyi kaminuza kigamije kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Atanga inama ku rubyiruko, Dr. Kayitesi yasabye ko kugira ubushishozi muri byose ari ikintu cy’ingenzi.

Dr. Kayitesi ati“Rubyiruko ikintu cya mbere musabwa ni ukugira ubushishozi, kuko ibibengerana byose si zahabu, mureke turangwe n’ubushishozi, twige guhitamo neza no kutarangara, kuko dufite igihugu cyiza, ukuri kwacyo kuremerera abantu benshi”.

Ikindi Dr. Kayitesi yibukije uru rubyiruko ni uko hari mategeko ahana abagarayeho n’abasakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba kwirinda gukwirakwiza ubutumwa bwose bubageraho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Prof. Francois Masabo watanze ikiganiro ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko abana bavutse nyuma ya Jenoside iyo bahuye n’amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashobora kuyafata nk’ukuri asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kunyomoza abavuga amakuru atariyo ku Rwanda.

Prof. Masabo ati “Iyo ntawe utanze igitekerezo ngo anyomoze ibivugwa, birakomeza bigahita, dufite rero inshingano zo kumenya ahanyuzwa ingebitekerezo ya Jenoside, tukagira n’indi nshingano yo kuyirwanya no kuyikumira”.

Mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu rubyiruko biga muri iyi kaminuza bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeza kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga, biyemeza gufata iya mbere mu kubikumira no kubirwanya.

Byinshi mubyo uru rubyiruko rwahurijeho ni ukwirinda gukwirakwiza amagambo yose ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwandika banyomoza abavuga amakuru atariyo ku Rwanda, no kudahishira abantu bagaragaza ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu byifuzo uru rubyiruko rwatanze, harimo ko abantu bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya bafatirwa ibihano mu ruhame, kugira ngo bibere bandi isomo.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager