sep
03
2018

Kamonyi : Abarokore bitabiriye amatora nkuko bitabira gahunda y’amasengesho

Mu karere ka Kamonyi, abakirisitu bitwa « Abarokore » bitabiriye amatora y’abadepite ku bwinshi, nkaho bari baribitabiriye gahunda y’amasengesho. Ku mirongo miremire, abagore  n’abakobwa bambaye udutambaro mu mutwe, bari banezerewe, biteguye kwitorera abadepite. Bemeza ko ubuyobozi bwose buva ku Mana.

Mukangenzi Odette w’imyaka 40, ni umubyeyi w’abana batanu, akaba ari « umurokore » wo mw’itorero ry’ADEPR  mu karere ka Kamonyi. Atangaza ko yishimiye gutora abadepite bazamuhagararira mu Ntekonshingamategeko, kuko ari abayobozi nk’abandi bose. We na bangenzi be bari ku murongo w’itora  mu murenge wa Rugarika kuri uyu wa 03 Nzeli 2018, bavuze ko ukwemera kwabo kutabandandukanya na gahunda ya Leta iyo ariyo yose. Mukangenzi ati, « Imana niyo itanga ubuyobozi, ntampamvu rero yo kutitabira amatora ». Nyirandekwe Annociate, umukecuru ufite ikigero cy’imyaka 55, nawe avuga ko ADEPR ari itorero ry’umwuka, ko ntakiba  hatari ubushake by’Imana.

Mu kagari ka Sheli, naho abakobwa b’ « Abarokore » batangaje ko, kwitabira amatora ari inshingano ku muntu wese wizera Imana. Irankunda Clodette uririmbira muri korali, avugako abayobozi ba ADEPR babasabye kwitabira amatora y’abadepite nkuko bitabira gahunda z’itorero, ati « Ntabuyobozi, natwe ntitwasenga dutekanye ! Ni ngombwa ko kwitabira gutora abayobozi kuko aribo Imana icaho mu gihe cyo gufata ibyemezo. Duhora dusenga ko Rurema yaduha abayobozi beza. Niyo mpamvu natwe tubasengera, kandi tukabatora ».

Kayiranga Zakariya nawe uririmba mu itorero ry’ADEPR, yunganiye mugenzi we avugako, « Abarokore » bagize umubare mwinshi w’urubyiruko n’abakuze, bityo kuba bitabiriye amatora y’abadepite byakwitirira itorero ryabo, ati « Mu gitondo tukiva muri nibature (amasengesho ya mugitondo), twese uko twanganaga mu rusengero, twahise tuza gutora. Ni inshingango nk’umunyaryanda ariko nk’umurokore nyawe. Turi benshi, kandi twatoye ingirakamaro ».

Aba barokore bemeza ko no mu badepite basanzwe bazi, ko hari abayoboke ba ADEPR kuko ari itorero ryagutse kandi ry’umwuka ! Mutangimpundu Jeanine ati, « Nzi abagera kuri babiri batuye i Kigali. Basengera muri ADEPR, kandi ni inyangamugayo. Twizeyeko bazakomeza gukora imirimo yabo bazatorerwa, ariko baragiza Imana imirimo yabo. Natwe buzabafasha gusenga cyane kugirango igihugu cyacu gikomeze gutekana »

Kuri listi y’itora mu gihugu cyose handitwe miriyoni 7 z’Abanyarwanda bafite imyaka yo gutora. Komisiyo y’Amatora yasabye Abanyarwanda  kwiyandikisha no kwikosoza kuri listi z’itora kugirango hatazagira ucikanwa n’amatora.

Umukunzi Médiatrice

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager