avr
19
2016

Karongi: Abafite ubuhinzi mu nshingano barasabwa guhana amakuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira yagaye abafite ubuhinzi mu nshingano mu Karere ka Karongi kudahana amakuru.

Ni mu ruzinduko yagiriye muri aka Karere kuri uyu wa 18/04/2016 hagamijwe kurebera hamwe aho gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi zigeze zishyirwa mu bikorwa, akaba ari mu gihe aka Karere gakomeje kugaragara inyuma.

Nyuma y’inama yamuhuje na Guverineri w’Intara, uhagarariye RAB mu Ntara y’Iburengerazuba, uhagarariye ingabo, abagize komite nyobozi y’Akarere ka Karongi, umukozi ushinzwe ubuhinzi, n’ushinzwe ubworozi yabaye mu muhezo, Minisitiri Nsanganira yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ku buhinzi babonye ari ukudahana amakuru no gukorera hamwe.

Minisitiri Nsanganira yagize ati:” Twaganiriye kuri byinshi, buri gihingwa n’amatungo, ariko simvuga buri gihingwa, ahubwo nagira ngo ngaragaze muri rusange ko tugomba gushyira imbaraga mu gukorera hamwe no guhanahana amakuru mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati:” Icyo twabonye ni uko ubumenyi ntabwo ari bwo tubuze, guhera hejuru mu nzego zitandukanye si uko mubuze ubumenyi, ahubwo kugira ngo bubashe kugera hasi, kandi namwe mubashe kuzuzanya mu nzego zanyu.”

Azaria Bazambanza, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mutuntu avuga ko ibyagaragajwe na Minisitiri ari byo kandi biri mu bikomeje kugira ingaruka ku buhinzi muri rusange.

Ati:”Usanga amakuru ahera hagati y’Akarere n’Umurenge, ariko hasi ntagereyo, nyamara bigira ingaruka ku musaruro kuko umuhinzi niba amenye amakuru atinze agatinda guhinga cyangwa agahinga nabi bitera ibihombo.”

Safari Fabien, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubuhinzi nawe arabyemeza

Ati:” Mu ngamba dufashe hari ukuvugurura imikoranire n’urwego rwa RAB aho amakuru y’aho imbuto tuyibona, ubwoko bwayo tugomba kujya tubitangira kare, hari ubwo amakuru amenyekana nyuma bakizera ko imbuto ihari kandi ihari idahagije abahinzi.”

Ubugenzuzi ku mihigo y’Akarere bwakozwe n’itsinda ry’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe, bwagaragaje ko imihigo ijyanye n’ubuhinzi ikiri inyuma hasabwa ko hashyirwamo imbaraga.

Uwiyera Julie, Radio Isangano.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager