avr
12
2016

Karongi: abangije n'abasahuye imitungo muri jenoside barasabwa kwishyura

Umuryango Ibuka mu Karere ka Karongi uvuga ko abangije n’abasahuye imitungo y’Abatutsi muri Jenoside bakomeje kugaragaza ubushake buke mu kuyishyura.

Ibi byagaragarijwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Karongi wabereye ku rwibutso rwa Mubuga, Umurenge wa Mubuga ahashyinguye imibiri irenga 3500 y’inzirakarengane ziciwe muri kiriziya gatorika ya paruwasi ya Mubuga no mu nkengero zayo.

Mu ijambo rye, Ayabagabo Faustin, visi perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko n’ubwo intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ari ndende, hakiri imbogamizi ku badashaka kwishyura ibyo basahuye cyangwa bangije muri jenoside.

Ati:” Imanza za Gacaca zaraciwe kandi zagenze neza, ariko ikibabaje ni ukuba amamiliyoni n’amamiliyoni y’abacitse ku icumu, aracyari mu bantu, nta ntambwe iterwa ngo ubone abantu bishyura ku neza, ahubwo ni ugutegereza ko ubuyobozi ari bwo bujya kurangiza imanza.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, we yanenze abantu nk’abo abibutsa ko ntawegereye uwo yangirije imitungo cyangwa yasahuriye bakananirwa kumvikana ku buryo yamworohereza kuyishyura.

Ati : “Muntu uzi ko urukiko rwa Gacaca rwakubwiye ibyo ugomba kwishyura, sintekerereza abacitse ku icumu rya jenoside, ariko ni uko n’ahandi byakozwe. Uteye intambwe ukamwegera uti 'njyewe banciye ibihumbi 50, ariko nta byo mfite', ugaragaza ubushake atari ukwishushyanya, uwo muntu koko ntabwo mwagira aho muhurira? ”

Mu karere ka Karongi habarirwa inzibutso zisaga 24. Mu rwibutso rw’umurenge wa Mubuga gusa  hakaba hashyinguwemo imibiri  isaga 7000.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager