Jan
28
2016

Karongi : Abaturage barasaba ko hakongerwa ubutaka bukozeho amaterasi y’indinganire

Umushinga wa LHW ugamije gutunganya  ubutaka gufata amazi no kuhira amabanga y’imisozo, watangiye gukorera mu karere ka Karongi mu mwaka wa 2010 mu mirenge ya Rubengera na Rugabano.

Aho uwo mushinga ukorera bamwe mu baturage baho, bavugako kuva batangira gukorana n’uwo mushinga hari aho bavuye kuko bahingaga ku buryo bwa gakondo ntibeze, ariko kurubu bahinga bakeza bagasagurira n’amasoko.

Singewagiriye Cyprien, ni umuhinzi wo mu murenge wa Rugabano. Yagize ati.” twabanje kutabyunva ariko leta ikomeza kudukangurira ibyiza byayo matelasi none kuru ubu barahinga bakeza bitandukanye nibya mbere aho bahingaga mu kajagari ntibeze”. Ariko kuri ubu avuga ko bahinga kijyambere bahinga ku mirongo bagakoreshe ifumbire nvaruganda n’iyimborera kuri ubu ngo areza agasagurira n’amasoko.

Bucyekabiri Jean de Dieu nawe ni mugenzi we wo mu kagari ka gitwa mu murenge wa rubengera avuga ko guhinga mu materasi byaziye igihe kuko bareza neza bakabona umusaruro uhagije

Nyiraneza colette ni umuyobozi wa koperative KOABIKARU ryabahinzi bahinga muri ayo materasi avuka ko kubera akamaro gakomeye amaterasi yatugiriye we nabo babana mw’itsinda bifuza ko yakongerwa na bagenzi babo bakagerwaho n’ayo materasi.  

Kuri icyo cyifuzo, abaturage bafite cy’uko ayo materasi yakwirakwiza n’ahandi mu yindi mirenge, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hakizimana Sebastien avuga ko  iby’uwo mushinga wagejeje ku baturage ari byinshi harimo no kubigisha bityo abo baturage barasabwa kwigira kuri bagenzi babo kandi bakahakorera ingendo shuri kenshi  bityo ibyo bifuza bakazabigera vuba kandi bafatanyije.

Ibikorwa by’uwo mushinga si mu karere ka Karongi ukorera gusa kuko ukorera no mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura aho ibikorwa by’uwo mushinga kuva mu mwaka wa 2010 muri utwo turere twombi umaze gutwara akayabo ka miliyari zisaga 5.

Uwiyera Julie i Karongi

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager