mar
19
2016

Karongi : abaturage barinubira guhinga igihingwa cy’ingano

Abatuye Umurenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi barasabwa kwita ku buhinzi bw’ingano kuko iyo zitaweho zitanga inyungu ndetse zikaba zinafite akamaro ku mubiri w’umuntu. Bamwe muri aba baturage bo bavuga ko ubuhinzi bwazo busaba ibikoresho byinshi cyane cyane ifumbire. Ibi byagaragarijwe mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga B cyabereye muri uyu Murenge ku rwego rw’Akarere kuri uyu wa 16/03/2016.

Umurenge wa Twumba uri mu yagenwe guhingwamo ibihingwa by’ingano, ibishyimbo n’ibirayi mu gihembwe cy’ihinga B, ariko hakaba hagaragara bamwe mu baturage badakozwa ubuhinzi bw’ingano n’ubwo usanga batanga impavu zitandukanye.

Nduwamungu Felicien umuhinzi wo mu Kagari ka Gitabura ngo imwe mu mpamvu zo kudakunda ingano ni uko ubuhinzi bwazo busaba byinshi ati  ifumbire y’imborera itubana nke kandi mu bigori no mu birayi bitwara nke Yankurije Eliyana nawe nu umuhinzi muri uyu Murenge, avuga ko ikibazo gishingiye ku myumvire ikiri hasi kuko abahinze ingano zagiye zibabyarira inyungu.

Ikibazo cy’imyumvire mike agihurizaho na Nuwumuremyi Jeaninne, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Iburengerazuba ati  tuzakomeza kwigisha abafashamyunvire n’abajyanama mu by’ubuhinzi dusaba abaturage kbegera cyane

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance avuga ko uretse kuba ingano zifite agaciro ku isoko, zinafite akamaro kanini ku mubiri w’umuntu.

Kimwe mu bishingirwaho mu kumenya ubuso bwatewe, ni imbuto yakoreshwejwe. Kugeza ubu mu Murenge wa Twumba hakaba hari hateguwe imbuto y’ingano igomba gufasha abahinzi mu gihembwe B ingana na toni 3.5, ariko imaze kugurwa ikaba ari ibiro 325 gusa.

Uwiyera Julie, Radio Isangano

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager