mai
09
2016

Karongi: abatuye mu murenge wa Gishyita baragira inama bagenzi babo gukura amaboko mu mifuka

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo uba buri tariki ya mbere gicurasi,abaturage bo m’Umurenge wa Gishyita mu karere ka Karongi bahisemo kwizihiza uyu munsi bamurika bimwe mubikorwa bakora byiganjemo  iby’ubuhinzi aho kuri ubu basigaye basagurira n’isoko bakanagemura ibyo bejeje ku mu karere ka ubavu, bityo bakaba bagira inama bagenzi babo gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Abaturage b’umurenge wa Gishyita uyu munsi bahisemo kuwizihiza bagaragaza bimwe muibikorwa byabo  bagaragaza  iterambere bagezeho aho batakirirwa bateze amaboko ahubwo bahora bashishikariye umurimo hakaba arinaho bamaze kwigeza  hashimishije.sikubwabo Emmanuel n’umuhinzi w’imboga n’imbuto ati:kubona mutuell byaramugoraga mu rugo nyuma aza kwihangira umurimo ahinga imbuto za tungurusumu beterave na pericile yose hamwe imbuto ahinga zigera ku moka 24.

Mukarunyange Elina ni umuhinzikazi w’urutoki aho mu byoyamuritse harimo igitoki kikorerwa n’abantu 6 avuga ko mbere yarabayeho mu buzima bugoye ariko kurubu abarirwa mu bantu bishoboye ko kurubu anarihira umwana we muri kaminuza.

Ibi bikorwa aba baturage b’umurenge wa Gishyita bakora bituma n’itermbere ry’umurenge wabo rigenda neza nkukumunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge Gashana Saiba ati:haboneka amafranga ubu umusaruro bari kuwugemura rubavu ibitoki n’inyanya ubu abaturage batangiye kwishyura mutuellle y’umwaka utaha.

Aba bahinzi kandi hari inama baha bagenzi babo bati ni bakure amaboko mu mifuka ngo kuru bu we amaze kwiyuzuriza inzu ya miliyoni imwe n’igice ikazuzura neza ihagaze muri miliyoni 4.

Mu kwizihiza umunsi w’umurimo kandi habaye igikorwa cyo gushyingira imiryango 26 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko hanatangwa n’inka 4 muri gahunda ya gira inka munyarwanda.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager