oct
31
2015

Karongi : Amasomo ya kaminuza mu nkambi y’impunzi

Inkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi ni yo ya mbere ku isi itangijwemo gahunda y’uburezi bwo ku rwego rwa Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza yo muri Amerika yitwa “Kepler University.”

Ishami rya ’Keppler University’ mu nkambi ya Kiziba ryafunguwe ku mugaragaro kuwa 30 Ukwakira 2015,rikaba rizatangirana n’abanyeshuri 25 bazajya biga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure ndetse rimwe na rimwe bakabona abarimu.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyecongo zisaga ibihumbi 17, iri muzatangiye bwa mbere muri 1996 ikaba ari yo itangijwemo Kaminuza bwa mbere ku isi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami ry Loni ryita ku mpunzi, UNHCR.

Amasomo azaterwa inkunga n’umuryango Afurika witwa ‘IKEA Foundation’ utera inkunga ku mugabane impunzi zo mu mugabane akazatangwa na Kaminuza ya Kepler iri mu maboko ya ‘Southern New Hampshire University’muri Amerika.

Umunyeshuri ugiye gutangirana n’iyi gahunda, Kazege Hyacinthe,yavuze ko yaje mu Rwanda afite imyaka ine ariko akaba ari we mubo mu muryango bazanye uhawe amahirwe yo kwiga Kaminuza.

Ati “Ubu umuryango wanjye urishimye kuko ngiye kwiga Kaminuza ndi impunzi…kuba mu bibazo ntibivuga kubura ikizere cyo kubaho.”

Umuyobozi wa ‘Kepler University’ mu Rwanda, Chris Hedrick, avuga ko bifuza kuba bageza iki gikorwa mu nkambi zose kandi batanga ubumenyi bufite ireme bwazafasha no guhindura ubuzima bw’abatuye mu nkambi.

Umuyobozi wa UNHCR Rwanda, Saber Azam, avuga ko ari ibintu by’igiciro guha ubumenyi abana bari mu bibazo ndetse na nyuma y’iki gikorwa bakakomeza gushaka uburyo abana bari mu nkambi zose mu gihugu batavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Umuyobozi wa’IKEA Foundation’ yateye inkunga, Per Heggenes, avuga ko iki gikorwa itangiye kizakomeza kwaguka kikaba cyagera no mu zindi.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo gucyura impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana, yatanagaje ko kwiga ari icyifuzo u Rwanda rwifuriza impunzi ndetse ruri kureba uburyo impunzi zagezwaho uburezi bw’imyaka 12.

Avuga ko hakiri ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bikcye u Rwanda rukaba rugikeneye abafatanyabikorwa mu gufasha impunzi kwiga.

“Turifuza ko iki gikorwa cyazegera no mu zindi nkambi zose zo mu Rwanda, turahamagarira abafatanyabikorwa gukomeza kudufasha no kuhageza ibikorwa remezo nabyo bikenewe mu nkambi”

Kuri ubu u Rwanda rufite impunzi ibihumbi 150 zo mu gihugu cya DR-Congo n’u Burundi ziri mu nkambi esheshatu.

Bimwe mu bibazo zifite harimo benshi batabona ubushobozi bwo kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse mu Rwanda.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager