mar
04
2016

Karongi: Bamwe bakomeje guhagarika ubucuruzi bahunga imisoro

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isantere ya Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, bakomeje guhagarika ubucuruzi bahunga imisoro. Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu Ntara y’Iburengerazuba yatangarije radio Isangano ko gushyirwa muri TVA bifite amategeko abigenga. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ikibazo gishingiye ku myumvire kuko nta munyarwanda wakagombye kuba ahunga kubera kwanga gusora, akibutsa ko imisoro ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Iyi santere ya Kibirizi iri mu zigize umujyi wa Karongi, ikorerwamo uburuzi butandukanye bukorerwa mu maduka ndetse akaba ari naho haremera isoko ry’Umurenge wa Rubengera.

Kugeza hakaba habarurwa abacuruzi bagera kuri 6 bamaze iminsi mike babihagaritse abandi bakajya gukorera mu tundi duce tw’icyaro kubera guhunga imisoro nk’uko babivuga. Hari na bamwe mu bahakorera bavuga ko nabo basanga iminsi bahafite ari mike.

Abacuruzi bavuga ko bashyizwe mu cyiciro kirenze ubushobozi bwabo

Aba bacuruzi (batifuje ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru) bavuga ko amafaranga bacuruza ari make ku buryo babasha kwishyura TVA yemwe ngo n’ay’akamashini (EMB: Electronic Billing Machine) basabwa kugura bakaba batayabona.

Uyu ati:”Bavuga ko kugira ngo utange TVA, nibura umuntu agomba kuba acuruza miliyoni 20 ku mwaka, igishoro dufite ndetse n’uburyo abakiriya baboneka nta  zo abenshi tubona, umuntu yareba rero agasanga biramugoye akabivamo, n’ubwo umuntu agira impamvu ze, njye nabonye ndi mu cyiciro kitankwiriye.”

Bavuga ko bashyizwe mu batanga TVA hadakurikijwe amategeko

Aba bacuruzi bavuga ko bashyizwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu cyiciro cy’abatanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku ngufu hadashingiwe ku ngano y’amafaranga bacuruza, bakumva ko barenganyijwe ndetse ngo bakaba barandikiye urwego rw’abikorera basaba kurenganurwa n’ubwo ngo nta cyo rwabikozeho.

Uyu ati:” Ntawabanje kureba ngo ducuruza ibingana iki, ahubwo ahenshi barazaga bakabaza igihe umaze ucuruza bakagushyira mu bishyura TVA.”

RRA ibivugaho iki?

Mu kiganiro na Rwiririza Gashango, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiye atangariza radio Isangano ko gushyirwa muri TVA bifite amategeko abigenga kandi ko iyo hari urenganyijwe hari inzira yacamo zirimo ko niba arenganyijwe n’umukozi wa RRA ku Karere yandikira umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara atamurenganura akaba yabigeza kuri Komiseri w’imisoro mu guhugu ndetse na Komiseri mukuru, kandi ibi aba bacuruzi bakaba nta byo bakoze.

Yakomeje avuga bacuruzi bari bamaze igihe kinini bashishikarizwa kwinjira muri TVA ndetse akemeza ko byagaragaraga ko iyi santere iri kuzamuka.

RRA ivuga ko nta kigaragaza ukurengana kw’aba bacuruzi

Rwiririza avuga ko ubusanzwe  umucuruzi usabwa kwiyandikisha muri TVA ari uba ageza kuri miliyoni 20 ku mwaka cyangwa miliyoni 5 ku gihembwe, bityo nyuma kwinjizwa muri TVA umuntu akaba ahita anasabwa gukoresha EMB.

Avuga ko abavuga ko barenganye bose ntawe ushobora kubigararagaza. Ati:” None se muri abo bose bavuga ko barenganyijwe hari ushobora kugaragaza ko yarenganye? Niba umucuruzi atagaragaza ibyo acuruza buri munsi kandi akora buri munsi arashingira kuki avuga ko arengana?”

Rwiririza avuga ko kuba aba bacuruzi batemera kugaragaza ibyo bacuruje umunsi ku munsi mu gihe usanga hari bagenzi babo bacuruzanya bagiye banditse muri TVA yemwe banarangurira hamwe, kandi nabo barabikanguriwe igihe kinini ari bumwe mu buryo bwo gushaka kudatanga TVA ariyo mpamvu bahisemo kubasaba kwiyindikishamo.

RRA ihumuriza abacuruzi kuri EBM

Rwiririza avuga ko ikintu kiriho ari uko abacuruzi bamwe bumva EBM bakumva ari nk’ikintu kije kubakoraho nyamara atari ko bimeze.

Ati:” Umucuruzi yumva EBM akumva ari ikintu kije kumugirira nabi, ariko EBM ubu aho ikoreshwa imaze kugira umusaruro mwiza, aho umntu asiga umukozi mu iduka, bikazamufasha gukora ibaruramari, akabasha kumenya ibyacurujwe atari ahari, akamenya umusoro wa Leta agomba gutanga.”

Avuga ko ubu ikigomba gushyirwamo imbaraga ari ubukangurambaga, ndetse nyuma y’iki kibazo abacuruzi bo muri aka Karere bakaba barateguriwe amahugurwa agamije kubafasha gusobanukirwa n’iyi gahunda,

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwo bubivugaho iki?

Muhire Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ikibazo gishingiye ku myumvire kuko nta munyarwanda wakagombye kuba ahunga kubera kwanga gusora, akibutsa ko imisoro ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.

N’ubwo havuga aba bacuruzi bari guhagarika akazi bahunga imisoro, muri iyi santere hanagaragara bamwe mu bacuruzi bakomeje kyivamo bajya gukorera mu Mijyi nka Kigali bayishinja kudatera imbere.

Iki kibazo kikaba kiri mu byakunze kugarukwaho n’inama njyanama yacyuye igihe igaragaraza, imisoro Akarere kinjizaga ishobora kuzagenda iba mike kubera abasoreshwa bigendera

Uwiyera Julie, Radio Isangano, Karongi

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager