Karongi: bijejwe gusanirwa bio gaz none amaso yaheze mu kirere
Abaturage bo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi bafite bio gaz barifuza ko ako karere kazibasanira kuko zikomeje kubatera igihombo gikabije abo baturage baravuga ibyo mu gihe mu kwezi kwa cumi muri 2015ubwo buyobozi bwari bwabijeje ko bagiye kuzibasanira.
Abo baturage bavuga ko izo bio gaz bubakiwe zitagikora ko hashize umwaka urenga zidakora bio gaz ifite agaciro ka 1.200.000 akarere kakabatera inkunga y’300000 bati kuva twazubaka ntizigeze zitanga umuriro ugaragara zatangiye zitanga umuriro muke bigezaho zirazima burundu.
Umunyamabanga nshingwabukorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel muri uwo mwaka wa 2015 yagize ati: “iki kibazo turakizi kandi turi munzira zo kugikemura vuba ,turi kuvugana na REG ngo izabarure izo zasenyutse zisanwe.”
Kuri ubu amezi abaye atanu amaso yabo baturage yaraheze mu kirere ibyo bijejwe nab ubuyobozi barabibuze uretse umuntu waje kubakoresha inama aturutse I Kigali ababwirako bagiye gusanirwa bati dukomeje guhomba kandi twaragujije za banki.
Ndayisaba Francois, umuyobozi w’akarere ka Karongi yavuze ko bagiye gukomeza ubuvugizi izo bio gaz zigasanwa.
N’Ubwo bio gaz ari ingirakamaro ariko abaturage bavugako zirimo imvune nyinshi.
Uwiyera Julie, Radio Isangano