avr
28
2016

Karongi: hamuritswe imodoka izimya inkongi y’umuriro

Nyuma y’igihe gito imodoka izimya umuriro igejejwe mu karere Karongi, kuri uyu wa kane yamurikiwe abanyakarongi, banahugurwa uko barwanya bakanirinda inkongi z’umuriro aho bakorera ndetse no mungo zabo hakoreshejwe uburyo butandukanye kandi budahenze.Police y’igihugu yatanze iyo modoka ikanabahugura, ikaba yabasabye kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro.

 

Abanyakarongi bahagarariye ibigo bitandukanye bihuriramo abantu benshi n’ibishobora guhura n’inkongi y’umuriro muburyo bworoshye, birimo amashuri, ibitaro n’amavuriro,amabanki hoteri na restora,abahagarariye amadini n’amatorero ndetse na station za esanse, nibo beretswe imodoka izimya inkongi z’umuriro irimo n’ibindi bikoresho bitanduknye byifashishwa mugutabara abari mukaga, banahabwa  inyigisho zo kurwanya inkongi z’umuriro, haba aho bakorera no mungo zabo.

Bamwe mu bumvise uburyo bwo kwirinda inkongi bakaba bavuze ko bagiye kuba abambasaderi aho baba naho bakorera uyu ati: ubu ngeze ahabaye ikibazo kinkongi y’umuriro nabafasha  kubera amasomo nize bityo nzayageza no kubandi.

Kumenya aho baraza imfunguzo z’inzu,kutararana munzu n’ikintu cyose kirimo esanse, kumenya  ahaba Fisibre igakoreshwa mugihe habaye ikibazo n’uko ikoreshwa ni bimwe basabwe kwitararika mungo zabo.

Mubyifuzo byatanzwe , harimo kugenzura ibikoresho bikoreshwa mukwesitara amazu ndetse n’uburyo bikorwamo kuko byagaragaye ko inkongi nyinshi ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Umwe mubatanze inyigisho, yabasabye kutishimira gukoresha ibikoresho bya make ndetse n’abakozi badafite ubumenyi buhagije, kuko ari bimwe mubiteza izo nkongi z’umuriro.

Uretse ibyo,inkongi y’umuriro ishobora no guterwa n’ibintu bitandukanye birimo uburangare, ubujiji,impanuka,gutwika ubishaka, kuba ushimishwa no kubona ibishya n’ibindi.Bagwire Esperence umuyobizi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere wari uhagarariye akarere ka Karongi, yagize ati:tugiye  gukangurira abaturage gukoresha ibikoresho bizimya umuriro mu ngo zabo

Kumurongo wa telephone, umuvugizi wa police y’igihugu ACP Celestin TWAHIRWA, ati agaciro k’iyo modoka  kabarwa mubyo ikora .

agasaba abaturage kwirinda kuko byoroshye kuruta kwivuza.

Imbogamizi abakoresha iyo modoka bagaragaje, n’uko mu karere ka Karongi  kose nta hantu hafi y’inyubako ushobora gucomeka umumpira uvomera iyo modoka (Fire Hydrant) n’izihari zikabazitajyanye n’iyo modoka.Iyo modoka izwi nka kizimyamoto icungirwa umutekano kuri station ya police Bwishyura munzu yubatswe n’akarere ka Karongi, izajya yitabazwa muntara y’uburengerazuba hose, yunganirwe n’indi iri kukibuga cy’indege cya Kamembe na Rubavu, izi service kandi z’ubutabazi zigatagwa ku buntu.

Uwiyera Julie Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager