mar
18
2016

Karongi: Inama njyanama yanenze aho imihigo igeze yeswa

Inama njyanama y’Akarere ka Karongi yanenze aho imihigo akarere kahize igeze yeswa kuko ikiri hasi aho igeze kuri 65%.

Ni nyuma y’igenzura ry’aho imihigo y’akarere igeze, rimaze iminsi rikorwa mu matsinda atandukanye agizwe n’abakozi b’akarere.

Ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo gutorwa, inama njyanama hagaragajwe ko imihigo ijyanye n’ubuhinzi cyane cyane mu ikorwa ry’amaterasi ndetse n’ijyanye ubworozi by’umwihariko gutera inka intanga ikiri hasi cyane.

Mutangana Frederic, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Karongi avuga ko kimwe mu byo bagiye gukora ari ukwirinda kwishimira raporo nziza ziturutse mu buyobozi bw’ibanze ngo biyicarire gusa, ahubwo bagiye kumanuka bakegera abaturage.

Ati: “Ahantu ubona ikibazo kiri cyane ni mu guhuza ibintu, urabaza gitifu w’akagari ati bimeze  gutya, uw’umurenge nawe ngo bimeze gutya ukumva nta huriro ririmo, n’ibintu bakoze ntibabikoraho raporo uko biri. Tumanuke nyuma y’izo raporo zitangwa nziza, turebe ngo umuturage yavuye ku ruhe rwego yageze ku ruhe rwego.”

Habiyaremye Ezechiel, umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Gitesi, umwe mu Mirenge igaragara inyuma mu kwesa imihigo avuga ko kuba babonye ishusho ry’uko umurenge wabo uhagaze mu mihigo bagiye kwicara bakabaza buri wese uruhare rwe mu gutuma umurenge wabo usigara inyuma.

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’akarere ka Karongi we yasabye inama njyanama kubaba hafi muri gahunda zitandukanye bakareba ko ibitaragenze neza byakosorwa.

Umwe mu myanzuro kuri iki kibazo, ni uko komisiyo zose zigize inama njyanama y’Akarere zimanuka zigakurikiranwa uko gahunda zitandukanye zishyirwa mu bikorwa, abayobozi ku nzego z’ibanze zitandukanye nabo bakaba bahawe itari ya 15 Mata ngo bazabe bamaze kugera kuri 80%.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager