mar
22
2016

Karongi : umurenge wa Mubuga niwo ufite abarwayi benshi b’indwara ya maraliya

Abaturage b’umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi barizezwa n’ubuyobozi bw’ako karere ko bazabona inzitiramibu zo kuryamamo mu gihe cya vuba.Ibyo ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wa gatandatu mu muganda wihariye w’urubyiruko wo kurwanya indwara ya malariya aho ku rwego rw’akarere uwo muganda wabereye mu murenge wa mubuga.

Mu murenge wa Mubuga niho  uwo muganda wabereye ku rwego rw’akarere impanvu yo kubera mu murenge wa Mubuga nuko uwo murenge wa Mubuga ariwo ufite abarwayi benshi b’indwara ya Malariya.

Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga Ntakirutimana  Gaspard yavuze ko muri mubuga icyo kibazo gihari kuko bakiriye abarwayi benshi ku kigo ndarabuzima cya Mubuga hivurije abarwayi ba Malariya bagara ku 1230 muri uko kwezi gushize. ati ariko dufite ingamba zo guhashya iyo ndwara dutema ibihuru dusiba ibinogo birekamo amazi tunashishikariza abaturage kuryama mu nzitiramibu iteye umuti.

Nubwo uwo muyobozi mu ngamba avuga harimo gushishikariza abaturage  kuryama munzitiramibu iteye umuti abaturage bo bavuga ko izo bari bafite zashaje bifuza ko bahabwa izindi Nyanzira Stefaniya n’Uwintije Alfonsine batuye muri uwo murenge wa Mubuga bati izo twari dufite zarashaje ariko batugiriye neza baduha zindi kuko tubereye aho.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Karongi Munezero Eric ushinzwe ubutegetsi n’abakozi yijeje abo baturage ko izo nzitiramibu bazazibona vuba ati;ubu abajyanama b’ubuzima bari muri gahunda yo kubarura abaturage mu gihe cya vuba izo nzitiramibu baraba bazibonye kuko byagaragaye ko izo bari bahawe nta muti warurimo.

Mu bindi byaganirijwe urubyiruko harimo kwitabira umurimo kwirinda ibiyobyabwenge kandi birinda n’ibindi  byabashora mu ngeso mbi

Julie Uwiyera, Radio Isangano

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager