mar
18
2016

Karongi: WASAC irahakana ibura ry’amazi rya hato na hato mu murenge wa Rubengera

Mu murenge wa Rubengera hakunze kugaragara ikibazo cy’amazi,aho usanga hirya no hino hagaragara amatiyo agenda yangirika, kuyasana bigatinda bigatuma hari igihe hashira iminsi ntamazi ahaboneka.Kuruhande rw’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura wasac ishami rya Karongi ,bavuga ko hari koperative yahoze icunga amazi ibyihishe inyuma ariko yo ikabihakana ahubwo ikanenga service wasac itanga.

Abaturage b’umurenge wa Rubengera bavuga ko hari igihe bamara iminsi myinshi nta mazi bafite n’igihe aziye akaza yanduye bavuga ko intandaro yabyose aruko amatiyo yayo mazi ntagikurikirana afite bakibaza niba wasc ibaho cyangwa niba itabaho.

K’uruhande rw’ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC mu karere ka Karongi Mukwega Jonas we ahakana yivuye inyuma iryo bura ry’amazi ahubwo agashyira mu majwi KOPERATIVE ISOKO Y’UBUZIMA yahoze icunga amazi yo muri uwo murenge wa Rubengera ko ishuka abaturage bakica amatiyo.

Twagirayesu Edouard n’umwe mu bagize koperative Isoko y’Ubuzima agira ati wasac iratubeshyera kuko ntiwaba wahaye umuturage service yifuzanyuma ngo akwangirize ibikoresho.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois ati:icyo kibazo tugiye kugikurikirana akanasaba ubuyobozi bwa wasac kujya bwihutira gusana amatiyo aba yangiritse.

Kuba amazi ari isoko y’ubuzima buri wese yajya agira uruhare  mu kubungabunga ibikorwa byayo  bikagenda neza aho kwitana bamwana

 Uwiyera Julie Radio Isangano I karongi

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager