fév
16
2016

Kayonza : abana bata ishuri kubera ubushobozi buke bw'ababyeyi

Akarere ka Kayonza karavugwamo ikibazo cy’abana bata amashuri kubera ubushobozi buke bw’imiryango bavukamo.  Iki kibazo cyizamutse mugihe leta y’u Rwanda yashizeho amahirwe yo kugirango umwana uwo ariwe wese yige gusa bamwe mu babyeyi bo muri kayonza bavuga ko amafaranga y’ifunguro n’ibindi basabwa umunyeshuri azamuka umunsi k’umunsi bityo bigatuma bamwe bahagarika kwiga. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buramaganira kure ibivugwa n’aba babyeyi buvuga ko bidakwiye ko hari umwana uvutswa amahirwe yo kwiga bitewe nuko ari umukene ariko ngo bitarenze icyumweru gitaha iki kibazo cyiraba cyakemutse.

Mu karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mugihugu hazamuwe ndetse himakazwa gahunda y’ubureze kuri bose, gusa muri aka karere haragaragara bamwe mubana bataye amashuri ngo bitewe nuko amafaranga batanga m’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ari menshi. Aya mafaranga batanga si amafaranga yishuri azwi nka minerval cyangwa school fees ahubwo n’ayo guhabwa ifunguro ku ishuri, ayo kugura impapuro,agahimbaza musyi ka Mwarimu ndetse n’utundi dukoresho. Ay’ifunguro ku ishuri ngo azamuka buri gihembwe kuburyo hari aho ageze mubihumbi bisaga makumyabiri ibi rero bigatuma hari abana bahitamo kwiyicarira murugo bakarivamo burundu bikaba ikibazo gikomeye cyane iyo umubyeyi noneho afite abana barenze umwe kandi asabwa ayo mafaranga nkuko aba twasanze mukagali ka Cyinzovu babitubwiye.

Uretse aha Cyinzovu ikibazo nkiki cyiragaragara no mumurenge wa Rwinkwavu gusa Ibyifuzo byabo ngo niba kwiga arubuntu koko nibareke bibe ubuntu koko. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kayonza Kiwanuka Ronald kuri iki kibazo aravuga ko nk’ubuyobozi batari bazi ko gihari gusa ariko ngo bagiye kugikurikirana gikemuke nibura bitarenze icyumweru gitaha.

Ubundi hasyirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri leta y’u Rwanda yari igamije kugeza uburezi kuri bose  ikaba yatangiye mu mwaka wa 2009 gusa ariko ntihabura hamwe na hamwe abana bakiyicariye mumago yabo baciye ukubiri n’ishuri.

 Elia Byukusenge, Radio Isango Star

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager