Kayonza : Abaturiye igishanga cya Rugazi ya 2 bahangayikishijwe n’ingurane batarahabwa na RSSP
Abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mukarere ka Kayonza ho mu ntara y’u Burasirazuba baturiye igishanga cya Rugazi ya 2 barashinja umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubwo (MINAGRI) witwa RSSP utunganya ibishanga hirya no hino mu gihugu aho bavuga ko wabambuye amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa k’ubutaka bwabo bwari hafi y’igishanga. Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo banakigejeje mu biro bya perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariko ngo kugeza nanubu cyikaba cyidakemuka. Ubuyobozi bwa RSSP ku rwego rw’igihugu bukaba butanga ikizere ko aba baturage bagiye kwishyurwa bitarenze uku kwezi kwa kabiri.
Aba baturage basaga 600 nibo bavuga ko batwawe ubutaka busaga hegitari 180 ubu butaka bukaba hari ubwari mugishanga ubundi bukaba buri kunkuka y’igishanga cyini cyitwa Rugazi ya 2 cyiri hagati y’umurenge wa Kabarondo n’umurenge wa Murama yose yo mukarere ka Kayonza.
Aba baturage bavuga ko kuva 2012 babarirwa hari abahawe make abandi y’ikiciro cya mbere gusa hakaba hari n’abatarahabwa na busa. Nakababaro kenshi bashyira mumajwi umushinga RSSP utunganya ibishanga mugihugu kuba utarubahirije amasezerano bagiranye.
Aba baturage baravuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye basiragira munzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse bagera naho ikibazo cyabo cyigezwa mubiro bya perezida wa repubulika y’u Rwanda kugirango abarenganure.
Kuruhande rwa RSSP ntibahakana kuba harabayeho ubukererwe mugutanga ingurane . Murigande Benjamin, ushinzwe ibibazo by’abaturage no kubikemura mumushinga RSSP k’u rwego rw’igihugu yatubwiye ko iki kibazo cyirimo kwihutishwa kugirango gikemuke akaba yavuze ko bitarenze uku kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2016 aba baturage bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo yose.
Iki cyuzi cya Rugazi ya 2 cyimaze umwaka gitunganyijwe gusa kugeza nanubu ntagikorwa cyirakorerwamo.
Abaturage bo mumirenge ya Kabarondo na Murama mukarere ka Kayonza ho muntara y’u Burasirazuba baturiye igishanga cya Rugazi ya 2 barashinja umushinga wa MINAGRI witwa RSSP utunganya ibishanga hirya no hino mugihugu aho bavuga ko wabambuye amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa k’ubutaka bwabo bwari hafi y’igishanga. Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo banakigejeje mubiro bya perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariko ngo kugeza nanubu cyikaba cyidakemuka. Ubuyobozi bwa RSSP kurwego rw’igihugu bukaba butanga ikizere ko aba baturage bagiye kwishyurwa bitarenze uku kwezi kwa kabiri.
Aba baturage basaga 600 nibo bavuga ko batwawe ubutaka busaga hegitari 180 ubu butaka bukaba hari ubwari mugishanga ubundi bukaba buri kunkuka y’igishanga cyini cyitwa Rugazi ya 2 cyiri hagati y’umurenge wa Kabarondo n’umurenge wa Murama yose yo mukarere ka Kayonza.
Aba baturage bavuga ko kuva 2012 babarirwa hari abahawe make abandi y’ikiciro cya mbere gusa hakaba hari n’abatarahabwa na busa. Nakababaro kenshi bashyira mumajwi umushinga RSSP utunganya ibishanga mugihugu kuba utarubahirije amasezerano bagiranye.
Aba baturage baravuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye basiragira munzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse bagera naho ikibazo cyabo cyigezwa mubiro bya perezida wa repubulika y’u Rwanda kugirango abarenganure.
Kuruhande rwa RSSP ntibahakana kuba harabayeho ubukererwe mugutanga ingurane . Murigande Benjamin, ushinzwe ibibazo by’abaturage no kubikemura mumushinga RSSP k’u rwego rw’igihugu yatubwiye ko iki kibazo cyirimo kwihutishwa kugirango gikemuke akaba yavuze ko bitarenze uku kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2016 aba baturage bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo yose.
Iki cyuzi cya Rugazi ya 2 kimaze umwaka gitunganyijwe, gusa kugeza nanubu nta gikorwa cyirakorerwamo.
Elia Byukusenge, Radio Isango Star