avr
15
2016

Kayonza: abayobozi bararegwa kuba baba barariye amafaranga y’abarokotse jenoside

Abarokotse Jenoside bo mu kagali ka Murundi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza, barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kunyereza amafaranga yagombaga gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Aya mafaranga n’inkunga yakusanyijwe n’abaturage umwaka ushize mu cyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kunshuro ya 21. Umuyobozi w’akagali ka Murundi arahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko abagombaga gufashwa bafashijwe mugihe ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo mumaguru mashya.

Aya mafaranga abarokotse Jenoside bahano Mukagali ka Murundi mumurenge wa Murundi bavuga yaburiwe irengero ntazwi umubare ngo kuko aya ni ayari yatanzwe n’abaturage mu cyunamo cy’umwaka ushize wa 2015 ngo akaba yaragombaga gufasha bamwe mubarokoste Jenoside batishoboye harimo kububakira ubwiherero nibindi gusa ariko nkuko aba barokotse Jenoside babivuga bimunyuze m’umuyobozi wabo muri aka kagali ka Murundi Mukagatera Agusta ngo abagombaga kubakirwa barategereje baraheba bakaba bibaza aho ayo mafaranga yatanzwe n’abaturage yarengeye.

Umuyobozi w’akagali ka Murundi Mbituyimana Emmanuel kuri iki kibazo arahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko abagombaga gufashwa bafashijwe.

Guaa muyobozi w’umurenge wa Murundi Murangira Xaveri we aravuga ko agiye gukurikirana iki kibazo gusa ariko aranize abarokotse Jenoside ko uyu mwaka bitazabaho ngo kuko hafashwe ingamba. 

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager