avr
28
2016

Kayonza : abunzi barasaba ibikoresho

Abunzi bo mukarere ka Kayonza m’u Burasirazuba bw’u Rwanda barishimira amasomo yo kunga bahawe n’umushinga mpuzamahanga wa IRC mu gihe cyingana n’imyaka itatu ishize, gusa mugihe uyu mushinga ugomba gusoza gukorera mu Rwanda muri uku kwezi kwa kane aba bunzi bo muri Kayonza baragaragaza impungenge zuko batazabonera ibikoresho kugihe nkuko babibonaga bakaba basaba minisiteri y’ubutabera kubashyigikira mukazi bakora ko kunga. Iyi minisiteri ariko yatubwiye ko nta mpungenge aba bunzi bari bakwiye kugira ngo kuko yiteguye kubafasha mubyo bazajya bakenera byose.

Aba bunzi bo mukarere ka Kayonza bamaze imyaka igera muri itatu bahabwa amahugurwa n’umushinga International Rescue Committee (IRC) aho wanabahaga ibikoresha nkenerwa bakoresha mukazi kabo. Uyu mushinga wasoje imirimo yayawo mu Rwanda nyuma y’imyaka 21 ukorera k’ubutaka bw’u Rwanda. Mukarere ka Kayonza mumushinga wawo wo kwegereza ubutabera abaturage, Yvonne Nyiramugwaneza umukozi wa IRC akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga wo kwegereza ubutabera abaturage aravuga ko aba bunzi bahaye ubumenyi mumategeko ndetse n’ibikoresho ngo bakaba bizeye ko babasigiye ubushobozi buhagije.

Abunzi twaganiriye batubwiye ko basobanukiwe n’akazi bakora ko kunga abaturage gusa baragaragaza impungenge zuko batazabonera ibikoresho kugihe nkuko babibonaga.

Martine Urujeni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera bw’abaturage muri Minisiteri y’u butabera aramara impungenge aba bunzi bo muri Kayonza ababwira ko minisiteri yiteguye kubafasha ngo kuko yari izi neza ko uyu mushinga wa IRC ugiye guhagarika gukorera mu Rwanda.

IRC yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 iza gahunda yayo yibanze arugutanga ubufasha kubatishoboye gusa ikaba yaranafashe mumpande zose z’ubuzima zirimo nuru rw’ubutabera.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager