Kayonza : Abunzi barongererwa ubumenyi ku nshingano zabo
Abunzi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma two muntara y’u Burasirazuba baratangaza ko bagikeneye amahugurwa byumwihariko ku itegeko rishya rigena imikorere yabo ngo na cyane ko hari abinjiye muri iyi mirimo bwa mbere gusa baravuga ko hari amahugurwa amwe bagenda bahabwa nubwo atagera kuri bose. Mu rwego rero rwo kongerera ubumenyi izi nzego nshya z’abunzi zatowe ku rwego rw’Utugari ndetse n’imirenge umushinga International Rescue Committee ufatanyije na Ministeri y’ubutabera bari guhugura abo bunzi gusa baracyanagaragaza bimwe mu bibazo harimo n’icyo kwifashisha mu ngendo bakora.
Bamwe mu Bunzi twasanze m’UMirenge ya Kabarondo na Ruramira mu karere ka Kayonza batangarije Radio Isango Star ko hari ibyo barimo kugenda bungukira mumahugurwa atandukanye bari guhabwa ngo nubwo inshingano ziyongereye.
Gusa aba bunzi baranongeraho ko bimwe mubibazo bahura nabyo bikababera imbogamizi harimo kugeza ubu ikijyanye no kubona uburyo bwokoroshya ingendo nukuvuga transport. Gusa k’ubufatanye hagati y’umushinga international Rescue Committee na Ministeri y’u Butabera mu Rwanda, ngo muri uyu mwaka bagiye gutanga amagare atatu kuri buri komite gusa ariko ngo nimumirenge ikorerwamo gusa n’uyu mushinga uko ari makumyabiri nitandatu, nkuko bitangazwa na Madame Nyiramugwaneza Yvonne umukozi wa w’umunshinga International Rescue Committee (IRC) akaba ari Umuyobozi w’Umushinga wo kwegereza ubutabera abaturage mu Karere ka Ngoma na Kayonza.
Aba bunzi bari guhgurwa ku itegeko rigena imiterere ,ifasi , ububasha n’imiterere bya Komite z’Abunzi bakaba bari guhugurwa n’Umushinga wa IRC Ku nkunga ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu CY’Ubuholandi.
Elia Byukusenge
Radio Isango Star