mar
02
2016

Kayonza : amazi ahenze atuma bavoma ay’ibishanga

Abatuye mu kagali ka Kageyo umurenge wa Mwiri ho mukarere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’akagera bakaba bafite impungenge ko ashobora kubatera indwara zitandukanye. Gusa aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko abenshi bahitamo kwivomera muri icyo gishanga kuko ngo avoma uwifashije aho ijerikani y’amazi igura amafaranga 30, amafaranga bo bavuga ko abagora kuyabona. Ubuyobozi bw’akagali ka Kageyo buravuga ko iki kibazo buzi neza ko kibangamiye abaturage gusa ngo buri kuvugana na Rwiyemezamirimo wazanye amazi meza Kageyo kugirango nibura abari mukiciro cyambere cy’abatishoboye bazage bavomera ubuntu.

Akagali ka Kageyo ni akagali gafatanye nezaneza na Pariki y’akagera kuburyo hari n’umudugudu umwe uri muri pariki ahubatswe akagera game lodge. Abatuye aka kagali kuva bakihatura batangiye bakoresha amazi y’igishanga cya pariki y’akagera, hanyuma baza guhabwa amazi meza ariko nayo aza avoma umugao agasiba undi. Nkuko aba baturage twaganiriye babivuga ngo ijerikani y’amazi igura amafaranga 30, amafaranga kubushobozi bwabo buke bavuga ko ari menshi.

Iyo bibagoye bahitamo kuvoma ijerikani nibura imwe mucyumweru ayo akaba ayo kunywa gusa hanyuma guteka no gukora indi mirimo bagashoka iyigishanga cya pariki y’akagera aya mazi mabi akaba ariyo bakoresha.

Umuyobozi w’akagali ka Kageyo, RUBERINTWALI Gilbert aravuga ko iki kibazo azi neza  ko kibangamiye abaturage gusa ngo nk’ubuyobozi  bari kuvugana na Rwiyemezamirimo wazanye amazi meza Kageyo kugirango nibura abari mukiciro cyambere cy’ubudehe bazage bavomera ubuntu.

Aba baturage ba Kageyo nubwo bavoma igishanga bitewe n’aya mazi meza ahenze nacyo hari igihe bakibura bitewe nuko iki gishanga cya pariki y’akagera nacyo gikunze gukama mugihe akenshi mugihe cy’izuba.

Elia Byukuenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager