oct
31
2015

Kayonza : Inzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko zigiye gusenywa

Mukarere ka Kayonza I Burasirazuba haravugwa inkuru yuko, inzu zigera kuri 30 zubatswe mu mujyi ka Kayonza mu buryo butemewe n’amategeko zigiye gusenywa. Zimwe murizo ngo zikaba zarubatswe inzego z’ibanze zirebera, abasabwe gusenya bo bavuga ko bizabatera igihombo kuko batakaje amafaranga menshi bazubaka , nubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko hari ababuzwa kubaka mu kajagari   ntibabikozwe  ariko ngo hari abayobozi b’inzego z’ibanze bashobora kuba barya ruswa bityo bagakingira ikibaba abubaka mu kajagari. Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba, buvuga ko aho bigeze umuturage azajya asenyerwa aruko n’umuyobozi wamukingiye ikibaba abihaniwe. 

Hashize igihe kirenga icyumweru abaturage bivugwa ko bafite inzu zubatswe mu kajagari basabwe kuzisenya, amakuru ava mu ishami ry’imiturire mu Karere ka Kayonza avuga ko inzu zubatse mu kajagari zabaruwe zirenga 40, ariko ngo zimwe banyirazo bamaze kuburirwa barazisenya. Kugeza ubu inzu zigera kuri 30 nizo zigomba gusenywa ,10 muri zo zikaba zari zaruzuye ndetse na banyirazo bazibamo izindi zicyubakwa, bamwe mu basabwa gusenya bavuga ko ari igihombo kuri bo kuko bakoresheje amafaranga menshi bubaka, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kureba ikindi bwabakorera kitari ukubashyira muri icyo gihombo.

Nubwo banyiri izi nzu basabwa kuzisenya hari abavuga ko bazubatse abayobozi babareberera none kuri ubu bakaba babasaba kuzisenya zaramaze kuzura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange SEBINEZA Kiyonga avuga ko hari abaturagre bananiza ubuyobozi  bakanga gukurikiza amabwiriza y’imyubakire

Ariko akanemeza ko bamwe mubayobozi bagenzi be usanga nabo babigiramo uruhare

Guverineri w’Intara y’uburasirazuba Madame Uwamaliya Odette avuga ko abaturage bagomba kubaka Bakurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi,ariko akanavuga ko aho Bigeze Umuyobozi uzafatwa yakingiye ikibaba umuturage uzaba yubatse mu kajagari nawe azajya abiryozwa.

Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi mike iri gukura vuba bitewe nurujya nuruza rw’Abantu bawugendamo, bamwe mubawutuye bakunze kugaragaza ko igishushanyo mbonera  cyakorewe uwo mujyi   kitajyanye nubushobozi bwawo, bagasaba ko hatekerezwa ubundi buryo butabangamiye iterambere ry’umujyi ariko nanone abadafite ubushobozi buhambaye ntibaterwe utwatsi.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager