oct
14
2015

Kigali: Amakimbirane muri LDGL yatumye Polisi ibafungira ibiro

LDGL-BUREAU.jpg

Icyicaro cya LDGL i Kigali

Kubera umwuka mubi umaze iminsi mu bayobozi n’abakozi b’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari (LDGL), Ishami ry’u Rwanda, Polisi y’Igihugu yafashe umwanzuro wo gufunga ibiro kugira ngo hacungwe umutekano waho hirindwa amakimbirane hagati y’abakozi.

Hashize amezi abiri ishyamba atari ryeru muri LDGL ishami ry’u Rwanda, kuko rifite abayobozi babiri kandi n’abakozi basa n’abacitsemo ibice; buri wese akurikiza amabwiriza y’uwo yishyikiraho.

Bamwe mu bakozi b’uyu muryango bavuga ko amakimbirane yatangiye hagati mu kwezi kwa munani, ubwo Cyriaque Ndayisenga yari mu gihe cyo gusoza manda yo kuyobora LDGL. Amakimbirane yaje kwiyongera ubwo kuwa 04/09/2015 Cyriaque yandikiye Epimaque Kwoko amumenyesha ko amuhagaritse ku mirimo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LDGL mu Rwanda.

Iki cyemezo nticyakiriwe na Epimaque, kuko we avuga ko kitari cyubahirije amategeko, kuko Inama y’Ubutegetsi ikimufata nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wemewe, kandi iyo Nama y’Ubutegetsi ya LDGL ikaba ari yo ifata icyemezo cyo guhagarika umukozi uri ku rwego rw’ubuyobozi.

Cyriaque Ndayisenga yandikiye Gakire Anastase nawe usanzwe akorera LDGL, amumenyesha ko ari we Munyamabanga Nshingwabikorwa Mushya, ariko ntiyabashije kubona ibiro akoreramo kuko byari bigifitwe na Epimaque Kwokwo. Abakozi nabo biciyemo amatsinda abiri, abaganiriye na IGIHE bakaba baragaragazaga abayobozi banyuranye bayoboka, ariko bagahuriza ku kuba ibyemezo byafashwe bizaba ihame ari uko byemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya LDGL.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Polisi yataye muri yombi Epimaque Kwokwo, nyuma yo kuregwa n’abamusimbuye kuba yaribye imodoka ya LDGL, bityo yireguza kwerekana ko afite ibyangombwa byose byo kuyikoresha mu rwego rw’akazi kandi mu buryo bwemewe n’amategeko, ararekurwa arataha, akomeza no kuyikoresha.

Uko aya makimbirane yakomeje gukura ni nako byagaragaraga no hanze ko harimo uguhangana kweruye byatumye umuyobozi mushya Gakire Anastase amena urugi rw’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa LDGL, ku munsi w’umuganda ku wa Gatandatu tariki ya 26/09/2015, mu gihe nta mukozi n’umwe wari ku biro, ahita anahindura imfunguzo z’ibiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa usanzweho Epimaque aba yambuwe atyo ububasha bwo kongera kubyinjiramo, ariko agumana imodoka y’akazi, nk’uko abakozi b’uyu muryango babitangarije iki kinyamakuru.

Amakuru akomeza kuvuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13/10/2015, Epimaque Kwoko yazindutse yitaba ngo ahatwe ibibazo ku biro by’Abinjira n’abasohoka, kuko ari umunyamahanga ukorera mu Rwanda.

Bivugwa ko Polisi y’u Rwanda yahamagaje umwe umwe mu bakozi ba LDGL, ibahata ibibazo, ariko ibi byose bikaba byakozwe imaze gufunga imiryango y’ibiro bya LDGL I Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yatangarije IGIHE ko hafunzwe ku mpamvu zo kwirinda urugomo rwavuka kubera amakimbirane bafitanye.

Ati: “Byashobokaga ko banakomeretsanya, aho kugira ngo amakimbirane agere kuri urwo rwego, twafunze ibiro byabo turabahamagara tubashyira mu ibazwa, ibindi bizajya mu nzego z’Ubutabera nizo zizemeza ukwiye gukorera hariya n’utabikwiriye.”

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko ibiro bitazafungurwa igihe cyose aya makimbirane atarahoshwa.

LDGL ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, ukorera mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

IGIHE

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager