mai
11
2024

Kigali : Urubyiruko rwiganjemo abarokore ntirukurikira gahunda y’amatora

Urubyiruko rwiganjemo abanyamadini cyane cyane abarokore mu mugi wa Kigali, ruracyagenda biguruntege mu kwitabira gahunda y’amatora yo ku wa 15 Nyakanga 2024. Benshi basanga ibijyanye na politiki bifite ba nyirabyo.

Ni ku cyumwe, amateraniro ararangiye, abirisitu basohotse mu rusengero rw’ADEPR mu karere ka Kicukiro. Abakobwa batatu babaririmbyi bemeje yuko batazi gahunda y’amatora n’igikorwa nyiri zina cy’itora itariki kizaberaho. Odile Mukamwiza n’abagenzi be, meza ko ababyeyi babo aribo bakurikirana iby’amatora, ati "Amatora numva Papa na Mama aribo bayumva kuri radio. Ntituzi igihe azabera, ariko, ubwo unkanguye, ngiye kuyakurikirana, nanjye nzatore". Akomeza avuga ko kutitabira amatora ari inenge y’urubwiruko rwose muri rusange, kuko na bagenzi be bigana babarizwa mu dini ry’Abayagatorika, ko nabo batazi gahunga y’amatora, ati « Muri rusange, urubyiruko rusa nkaho rwahariye abakuru urwego rwa politiki. Mbona urubyiruko rwinshi ruri mu matorero y’amadini ruba ruhugiye ku iyobokamana, kuruta uko rwakwitabira ibikorwa binjyanye n’ubuyobozi cyangwa se politiki ». Odile Mukamwiza  akomeza atanga ingero ko atanjya yitabira umuganda kuko umubyeyi we ari we userukira umuryango wose. Akeka ko ariyo mpamvu atamenya amakuru arebana n’amatora kuko mu muganda no munteko z’abaturage ariho batangira amatangazo ya Leta.

Mukamutesi Yvette umuyoboke wa Mircle Church mu Karere ka Nyarugenge, nawe ntazi igihe amatora zabera, ariko ayumva bayavuga kuri radiyo no mu biganiro by’abo babana mu rugo, ati "Amatora ndayazi ko ateganyijwe mu Rwanda ku tariki ntibuka. Numva abo duturanye mu rupangu bayaganiraho, ariko nkumva bitandeba cyane. Nimenya amakuru, nzayitabira, ni inshingano zanjye". Akomeza asobanura ko igituma abarokore benshi batashishikara mu matora ko arigikorwa cy’impaka, kandi bo impaka bazigendera kure, ati " Muri politiki habamo uburiganya nko kubeshyerana, kuvuga ibyo uzakora kandi uzi neza ko utazabikora, gusebanya, n’ibindi. Ibi bitandukanye n’indangagaciro k’umurokore nyakuri, akaba aribyo bituma tugenda gake mu bikorwa by’amatora". Yemeranya n’urundi rubyiruko ko ikiruraza inshinga ari kubona akazi, amashuli, naho politiki izaba iza kera,  ati" Mu byukuri, urubyiruko rwose, usanga ruhugiye mu gushaka amaramuko mu mirimo itandukanye. Bamwe mu barokore, usanga bakorera itorero bakomotse mu mirimo yabo ya buri munsi. Nubwo babarizwa mu itorero, ariko burya baba bafite ikibashishikariza bwambere, itorero rikaza nyuma. Birumvikana ko amatora batahita bayamenya, keretse habaye ubukangurambaga".

Gutora ni uburenganzira n’inshingano

Buri munyarwanda wese wujuje imwaka 18 afite uburenganzira n’inshingano zo gutora no gutorwa. Urubyiruko rufite aya makuru n’ubwo rutitabira igikorwa cyo kwikosoza no kwiyimura kuri kisti zitora. Kamana Pascal umwe mu bagize korali mu itorero rwa EPR, atangaza ko nubwo urubyiruko ruri mu matorero rutitabira cyane gahunda y’amatora, ko benshi bazi ukuri, ahubwo bakaba birengangiza gusa. Avuga ko muri Bibiriya, Yesu asaba Abakirisitu guha Kayizari ibya Kayizari, n’iby’Imana, Imana, ati "Tuzi cyane ko gutora no gutorwa ari uburenganzira n’inshingano. Ariko kandi si agahato. Niyo mpamvu urubyiruko,  niba rutitabira gahunda ku mwiteguro y’amatora, buri muntu ni ku giti cye. Tuzi neza amagambo Bibiliya itubwira ko tugomba kuba abayoboke beza, ko tutagomba kwigomeka. Ibya Kayizari n’iby’Imana turabizi".

Kamana Pascal akomeza avuga ko nta wahatira umuntu kujya gutora kuko atari agahato, nubwo aba yibujiji uburenganzira bwe bwo kwihitiramo umuyobozi uzamuyobora ufite gahunda ya politiki nziza. Urubyiruko rwinshi ntiruramenya ko ubuyobozi bugengwa n’amatora, akaba aribwo buryo bwiza, umuturage yihitiramo uwo ashaka. Ibi birasaba ko haba ubukangurambaga buhagije bwo kwigisha urubyiruko.

Mu rwego rwo gushishikariza buri wese kwitabira amatora, Komisiyo y’Amatora yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwikosoza no kwiyimura kuri liste y’itora hakurikijwe aho uzatora, azaba ari. Ku rubyiruko, ni buryo bwo kurushishikariza gutora no kumenya ibyagenewe umuturage n’inshingano ze mu miyoborere y’igihugu.

Muragijemariya Juventine

Langues: 
Thématiques: 

Partager