déc
10
2015

Kirehe : abaturage barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge biva hakurya y’umupaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe mu ntara y’u Burasirazuba buhangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bibi byambukiranya imipaka y’u Burundi na Tanzania aho hakunze kugaragara abakoresha ibyambu bitemewe biva muri ibi bihugu, binjiza ibiyobyambwenge mukarere ka Kirehe birimo urumogi n’ibindi. Ibi bikaba ari bimwe mubyagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye yahuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge hamwe n’inzego z’abashinzwe umutekano mukarere ka Kirehe, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwabibukije gukomeza gukaza kurara amarondo.

Muri iyi nama y’umunsi umwe umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard akaba yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze bari bayitabiriye, ko umutekano ariwo nkingi y’ibikorwa byose aho yavuze ko nta mutekano ntabikorwa by’iterambere byagerwaho akaba asaba abatuye akarere ka Kirehe gukomeza kwibungabungira umutekano bakomeza gukaza amarondo mubyo bakora byose bya buri munsi. Umuyobozi w’akarere ka Kirehe hamwe n’abari bitabiriye iyi nama y’umutekano bakaba bibutsa abatuye muri aka karere kwirindira umutekano by’umwihariko mumpera z’uyu mwaka kandi bafatanya gukumira ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard kandi akaba akomeza asaba abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyambukiranya imipaka nk’urumogi ruva mughugu cy’u Burundi na Tanzania.

Muri iyi nama kandi bakaba bafashe ingamba zo gukomeza kwibutsa abataratanga ubwisungane mukwivuza kugirango babikore bwangu kandi bakaba bibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge gukomeza gukangurira abaturage isuku ihagije mubyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager