avr
05
2016

Kirehe : abaturage barasabwa kwitondera abavuzi banyanyagiye hirya no hino

Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rigeregeza kubaha umurongo ngengamikorere, urwego rushizwe ubuzima mu karere ka Kirehe m’uburasirazuba bw’u Rwanda rurassaba abaturage kwitondera abavuzi banyanyagiye hirya no hino mu mirenge biyita aba gakondo kuko hakirimo abitwikira ubu buvuzi bakangiza ubuzima. 

Kimwe mu bigaragaza ko ubuvuzi gakondo butarajya ku murongo ni uko nta mubare ufatika w’ababukora mu karere ka Kirehe. Ubwabo bibarira hagati ya 300 na 250, mu gihe umukozi w’akarere ka kirehe ushinzwe ubuzima atangaza 448 bibumbiye mu mashyirahamwe 16. Iyi ni imibare ihora ihindagurika igatangazwa hashingiwe ku bitabira inama, amahugurwa cyangwa izindi gahunda zibahuza hagamijwe kubaha umurongo ufatika wo gukoreraho. Mzehe Ndege Steven ukuirye abavuzi gakondo mu karere ka Kirehe avuga ko uku kudahurira hamwe no kutigaragaza kwa bamwe bituma hakirimo abarangwa n’imikorere idahwitse.

Kayiranga Jean Damascene ashinzwe ubuzima mu karere ka Kirehe. Arahamya ko imikorere y’aba abavuzi biyita aba gakondo ari kimwe mu bibangamiye ubuzima cyane ubw’abana.

Akaba asaba abayobozi mu nzego z’imirenge kugera mu mudugudu, kugaraga uruhare muri iyi gahunda yo gutanga umurongo ku buvuzi bwa gakondo, dore ko mu guhabwa ibyangombwa hashingirwa ku buhamya baba batangiwe n’izi nzego.

Twambazimana Dieudonne ni vice president w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda. Ashingiye ku kuba nta gihamya ko buri wese wiyita umuvuzi gakonda abikora neza akangurira buri wese wiyumvamo ubuvuzi gakondo kwigaragaza agafashwa kunoza ibyo akora. Akaba ahamya ko gukorera mu mucyo byatuma n’inzobere zibona urubuga rwo kubunganira bakanoza ibyo bakora.

Amakuru yatangazwaga n’ihuriro ry’abavuzi ba gakondo mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 yavugaga ko nibura uyu mwaka wagombaga gusiga mu karere ka Kirehe hari umubare uzwi w’abavuzi bagakondo. Aba bakazakomeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’iri huriro kimwe n’urwego rw’ubuzima mu karere hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager