oct
26
2015

Kirehe: Ikibazo cy'imirire mibi kirashakirwa umuti

Mukarere ka Kirehe ho muntara y’u Burasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana ndetse n’abakuze bagaragaraho imirire mibi, ibi bikaba byahagurukije inzego zitandukanye zirimo amatorero n’amadini ndetse n’ibigonderabuzima muri aka karere ka Kirehe ndetse n’abandi barimo abafatanyabikorwa b’akarere hagamijwe guhangana n’iki kibazo. Abaturage ba Kirehe bakaba basabwa kwita kumirire myiza y’abana nacyane ko hari bamwe bashinjwa kugurisha imfashanyo baba bahawe n’ibigonderabuzima zirimo amata, ifu n’ibindi.

Ubwo hareberwaga hamwe icyakorwa kugirango hakumirwe ikibazo cy’imirire mibi igaragara muri bamwe mu bana hamwe n’abakuru bo muri aka karere ka Kirehe barimo bamwe bagwingiye mubijyanye n’imikurire yabo, hagaragajwe ko ngo ibi byanatumye banarwara indwara  ziterwa no kutabona ibijyanye n’indyo yuzuye. Ibi kandi bikaba byanakomeje bigaragazwa cyane cyane n’abayobozi b’ibigonderabuzima byo muri aka karere ka Kirehe bavuga ko iki kibazo gikomeje kwiyongera cyane cyane mubice by’icyaro kubana ndetse n’abakuze.

Umuyobozi ushinzwe ibirebana n’imirire muri aka karere ka Kirehe ndetse no mubitaro byaho ni Dukuzeyezu Diogene akaba avuga ko iki kibazo cyagaragaye ngo ariko bari kwigira hamwe icyakorwa ngo kigabanuke.

Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amatorero n’amadini mukarere ka Kirehe ni Ntwarane Anastase akaba asanga iki kibazo cyitagakwiye kugaragara dore ko nabo ubwabo nk’amatorero n’amadini bagakwiye kugira icyo bakora ngo icyo Kibazo cyirangire.

Aha kandi umwe mubagize ishyirahamwe ry’impuguke mumirire myiza murwanda ni Mugenzi J. Nepo akaba asanga ababyeyi b’abana bakwiye gufata iyambere bagakumira iki kibazo cy’imirire mibi cyane bita kubana bakiri bato babaha indyo yuzuye kandi bagahabwa igihe gihagije cyo konka.

Muri aka karere ka Kirehe mubigo nderabuzima byegereye icyaro niho hagaragara ikibazo cy’imirire mibi aho ibipimo bigenda bizamuka. Biranavugwa ko muri utu duce impamvu iki kibazo gikomeza kwiyongera ngo aruko abafashishwa bimwe mubiribwa bitangwa birimo amata, ifu n’ibindi aba babihabwa bahitamo kubigurisha aho kubirya nkuko baba barabigenewe.

Elia Byukusenge, Isango Star  

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:03:47

Partager