déc
18
2015

Kirehe : Impunzi z’Abarundi ziravuga ko zitakirwa kimwe n’Abanyarwanda ku bitaro

Impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe m’u Burasirazuba bw’u Rwanda ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa kubitaro bya Kirehe iyo zoherejwe kwivurizayo mugihe uburwayi bafite bunaniranye kuvurirwa munkambi. Izi mpunzi ziravuga ko zitakirwa kimwe n’abanyarwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe ariko buramaganira kure ibi bivugwa n’izi mpunzi z’abarundi buvuga ko bidashoboka na gato ngo kuko bafatwa kimwe n’abanyarwanda ngo kandi ntanubabuza kugemurira abarwayi babo nkuko izi mpunzi zo zavugaga ko zitemererwa no kugemurira ibiryo abarwayi.

Izi mpunzi z’abarundi ziri munkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe m’u Burasirazuba bw’u Rwanda zabwiye Radio Isango Star ko zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa kubitaro bya Kirehe ngo kuburyo nta nuwemerwa guha umurwayi we icyo kurya kandi mugihe ibiryo abarwayi b’izi mpunzi zihabwa ngo biba bidahagije bityo bashaka kwita kubarwayi babo babaha ibyo kurya byiza ibitaro bya kirehe bikabangira, ibintu bo bavuga ko batakirwa kimwe n’abanyarwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr. NGAMIJE Patient yamaganiye kureibivugwa n’izi mpunzi z’abarundi aho avuga ko yaba impunzi yaba ndetse n’abanyarwanda bagana ibi bitaro bose bakirwa kimwe.

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Kirehe Ngamije kandi arahakana ko ntawubuza izi.mpunzi z’abarundi kugemurira abarwayi bazo ngo ahubwo byaba ari amahirwe kubitaro kuko ubundi ibi bitaro usanga bitunze abarwayi n’abarwaza babo.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe kandi buratangaza ko hari igihe usanga abarwayi bo muri izi mpunzi z’abarundi baziye rimwe ari nka cumin a batanu bikaba ngombwa ko babanza abarembye kurusha abandi hatirengagijwe n’abanyarwanda baba baje kwivuza, ibitaro bikagerageza uburyo bose bakirwa kimwe.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager