fév
07
2021

Kuraguza no kuroga ni amanjwe-Perezida Kagame aganiriza abakinnyi b’Amavubi

Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kudata umwanya wabo bijandika mu ikoreshwa ry’amarozi kuko ntacyo bifasha mu gutsinda umukino.

 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Amavubi kuri iki Cyumweru kuri La Palisse Hotel i Nyamata, ayashimira uko yitwaye muri CHAN 2020.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire yo gukoresha amarozi ari ubujiji bugayitse kandi budafite icyo bumaze, atanga rugero rw’abajyaga bafata amafaranga agenewe gutegura ikipe, bakayajyana muri iyo myizerere ariko bikarangira n’ubundi batsinzwe.

Ati “Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy’amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo.

“Nimujye mukina mwigirire icyizere, umenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe, yajya mu kibuga igakina igatsinda, igatsindwa, ibyo birasanzwe. Ariko mujye mwibaza, ari ababikora, ari ababikoraga, batsindaga umukino wose? Ubikoze, utabikoze, byose birasa. Uratsinda cyangwa uratsindwa, iyaba rero byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, nagutega amatwi nkakumva, nti ngaho mbwira ubigenza ute?”

Yakomeje agira ati “Ariko igihe ubikora ugahora uba uwa nyuma, kuko ikipe zacu zajyaga zibikora kuva kera, ugasanga zigiye muri za CECAFA bakavamo ari aba nyuma, ariko bakoze ibyo ngibyo. None se wabikoraga ngo ube uwa nyuma cyangwa wabikoraga ngo ube uwa mbere? Ukareba mu myaka itanu, ubaye uwa mbere ka ngahe? Icyo ni ikikwereka ngo ibi ni amanjwe, nta kintu bivuze, ni ukwandavura. Muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.”

Perezida Kagame yakomoje kandi ku kinyabupfura kigomba kuranga abakinnyi b’Abanyarwanda by’umwihariko ab’Ikipe y’Igihugu, aho yabasabye kumvira umutoza ntibazamure intugu.

Yatanze urugero rw’umwe mu bigeze gutoza Amavubi [Ratomir Dujković] wamubwiye ko akazi kamunaniye kubera ko abakinnyi atoza bose bamubwira ibyo agomba gukora nyamara ari we wakabaye ababwira ibyabafasha kwitwara neza.

Ati “Aho mugereyeho mubajije, ambwira amagambo make ati ntabwo nshaka guhemberwa ubusa, ati aba bakinnyi ureba hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ariko buri wese ni umutoza, hari abababwira ibyo bashaka gukora, buri wese akazamura ijwi. Ajya kugenda ni uko byagenze, bivuze ko nta kinyabupfura cyari gihari.”

“Ushoboye kumenya uko wifata neza mu minota 90 cyangwa iyiyongeraho bigufitiye akamaro, bifitiye ikipe akamaro. Bigomba guhoraho, iyo myifatire igomba kujya mu bakinnyi ikaba umuco.”

Perezida Kagame yavuze ko niba hari ubwumvikane bucye buri mu Ikipe y’Igihugu bigomba gukemuka byaba ngombwa akazatumirwa, akabafasha, aho kugira ngo umwanya wo gutegura abakinnyi ushirire mu matiku adateza imbere umupira w’amaguru.

Ati “Ikindi nashakaga kuvuga Minisitiri, ikipe ikeneye gucungwa neza, bitazaba nka cya gihe, aho amikoro yakabaye afashe ikipe kwitegura no kujya gukina iyo mikino, kugira ngo igihe kinini kitazajya kirangirira mu makimbirane. Abatoza ntibumvikane, abakinnyi bagize gutya, uyu ati ni njye wakabaye ukora ibi, undi ninjye ubikora, ugasanga abantu baririrwa bazimya umuriro w’amakimbirane. Ibyo nizere ko bidahari, ariko niba bihari abantu bazabishakire umwanya, nta hantu kutumvikane cyangwa kudakora neza biteza ikintu imbere.”

“Nizere ko muri iyi kipe nta bihari, ariko niba bihari nk’uko nababwiye nongeye kugaruka buhoro kugira ngo turebe uko twafasha ikipe yacu kubera ahantu igenda igana, nibiba ngombwa nimuntumira nzitabira nze kubafasha kubikemura. Nta mwanya wo guta mu bintu by’amatiku cyangwa bidafite inyungu ku iterambere ry’umupira.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, abakinnyi b’Amavubi bahise bakomera amashyi Perezida Kagame.

Nyuma yo kugera muri ¼, Ikipe y’Igihugu yavuzwemo kutumvikana ku gahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw (5000$) katanzwe, aho bamwe bagenewe miliyoni 3 Frw (3000$) ntibyumvwa kimwe.

Havuzwe kandi ko habayeho kugongana kw’inzego nkuru zari mu Ikipe y’Igihugu ku nshingano zirimo kumenya ukora gahunda zitandukanye nko guhaha ibikenerwa n’abakinnyi.

https://www.igihe.com/imikino/football/article/kuraguza-no-kuroga-ni-ama...

Langues: 
Thématiques: 

Partager