nov
30
2015

Mahama : impunzi z’Abarundi zirifuza uburuhukiro ku bitabye Imana

Impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama,  mu karere ka Kirehe, m’u Burasirazuba bw’u Rwanda, ziratangaza ko ntaho zifite ho kwivuriza hahagije ngo kuko ivuriro bafite ari ritoya. Ryubatswe iyi nkambi igishingwa kandi nyuma yahoo impunzi zikaba zarakomeje kwiyongera.  Haraniyongeraho ikibazo cyo kutagira aho umurambo uruhukirizwa mbere yo gushyingurwa aha bita “morgue”. Bakaba bavuga ko imirambo bajya kuyishyingura yamaze kononekara. Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo kuri ibi iratangaza ko ivuriro ryo ryatangiye kubakwa rikaba rizuzura bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka, ariko ngo ku bijyanye n’uburuhukiro byo ntakizere gihari vuba aha. 

Binyuze k’umuyobozi w’izi mpunzi z’abarundi ziri munkambi ya Mahama iherereye mukarere ka Kirehe ni  Pasiteri Ukwibishatse J. Bosco, izi mpunzi zirasaba ko zakubakirwa irindi vuriro kuko irihari ryubatswe inkambi igitangira kandi impunzi zikaba zarakomeje kwiyongera aho bigeze ubu ngo umubare w’abarwayi nimunini ugereranyije ni ivuriro rimwe bafite.

Uretse ivurio ikindi kandi izi mpunzi ziranavuga ko iyo habaye ibyago hakagira uwitaba imana bajya kumushyingura yangiritse kuko nta buruhukiro bafite bagasaba ko nabwo babuhabwa.

Minisiteri ifite impunzi munshingano zayo binyuze m’umuvugizi wayo Frederick Ntawukuriryayo, iyi minisiteri iratangaza ko ivuriro ryatangiye kubakwa  ngo kuburyo rizaba ryuzuye bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka.

Naho kukibazo cy’uburuhukiro cyangwa se Morgue mundimi z’amahanga, Ntawukuriryayo aratangaza ko mugihe umuntu apfuye bakwiye kujya bamushyingura vuba atarangirika ngo kuko aricyo gisubizo gihari kugeza ubu.

Umubare w’impunzi z’abarundi ziri munkambi ya Mahama kugeza ubu uragera hafi kubihumbi mirongo ine nabitandatu.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager