aoû
22
2021

Me Lurquin warenze ku mategeko akagaragara mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda

Vincent Lurquin, Umunyamategeko w’imyaka 62 wo mu Bubiligi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.

Me Vincent Lurquin yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 akoresheje visa y’ubukerarugendo imuhesha kumara iminsi 30 mu gihugu. Uwayihawe ntabwo aba yemerewe kugira imirimo ihemberwa akora mu gihugu.

Gusa ahageze ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w’abunganizi mu by’amategeko nk’umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwamenyesheje Lurquin ko agomba kuva ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko akoresheje visa yahawe nabi.

Abapolisi bamuherekeje kuva ku Kacyiru aho uru rwego rukorera, bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ari mu modoka ya Polisi, asohoka mu gihugu.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt. Col. Regis Gatarayiha, yatangaje ko Lurquin yinjiye mu rukiko abizi kandi abishaka, azi neza ko ibyo ari gukora binyuranyije n’amategeko, azi ko adafite uburenganzira bwo gukorera umwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu Rwanda.

Ati “Ntabwo ari umwavoka mu Rwanda kubera ko atanabyemerewe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, ubundi akaba ari nacyo kintu kiba gisabwa kugira ngo ube wajya mu rukiko wunganire umuntu uwo ariwe wese.”

“We rero yagaragaye ari mu kazi yambaye n’imyenda yabugenewe nk’iy’abunganizi bari mu ikipe yunganira uwo munyarwanda ukurikiranyweho ibyaha mu rukiko.”

Lt Col Gatarayiha yavuze ko iyo ukora akazi udafite uruhushya rwo gukora, biba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Ni byo rero byakozwe, turamuhamagara tumubaza impamvu yabikoze atubwira ko ngo yari azi ko kuba yemerewe kuza mu Rwanda ngo bimwemerera gukora ikintu cyose, tumubwira ko nk’umuntu wize amategeko ari kwirengagiza nkana kimwe n’uko iwabo mu Bubiligi nta munyarwanda wagenda ngo atangire gukora akazi atabyemerewe n’amategeko.”

Mu bihano biteganywa ku muntu wakoze ibihabanye n’uruhushya yahawe rwo kuba mu Rwanda cyangwa kuhasura, yoherezwa mu gihugu cye yirukanywe.

Ubusanzwe Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya karindwi irebana n’abavoka bo mu mahanga, igena uburyo bashobora kwemererwa gukorera umwuga wabo mu gihugu.

Ivuga ko “Mu gihe amategeko y’iwabo [aha ni u Bubiligi, igihugu cya Me Lurquin] atabuza Abanyarwanda bene ubwo burenganzira kandi bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, Abavoka bari mu rugaga mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bibaye ngombwa, bagomba ariko kubaha amategeko agenga uwo mwuga mu Rwanda. Umukuru w’Urugaga atanga ubwo burenganzira bwo gukorera mu Rwanda.’’

Nyuma yo kujya mu rukiko mu buryo bunyuranye n’amategeko, no kwambara impuzankano iranga abavoka kandi nta burenganzira abifitiye, Me Lurquin yanenzwe imyitwarire, anasabirwa gukurikiranwa.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko “nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.’’
https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-lurquin-warenze-ku-mat...

Langues: 
Thématiques: 

Partager