
Mgr Oreste Inchimatata
Mu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa gatanu 15-04-2016, Musenyeri Oreste Incimatata igisonga cy’Umushumba wa diyoseze gatorika ya Kibungo, yatangaje ko amacakubiri ashingiye ku moko yazanywe n’abakoroni bafashijwe n’abamisiyoneri cyane mu gace kahoze ari Kongo Mbirigi na Rwanda-Burundi. Incimatata yavuze ko bitwazaga ubushobozi bari bafite ku baturage bayoboraga babacamo ibice ndetse bamwe mu bami baho babacira ishyanga, yatanze urugero rw’umwami Musinga waciriwe I Moba muri Kongo Mbirigi
NTWALI Aloys Gonzague,
Radio Izuba / Ngoma.