mar
08
2016

Ngoma : abana bataye ishuri kubera ubukene

I Burasirazuba, mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma haravugwa abana bato bataye ishuri bamwe bakiri mumashuri abanza. Aba bana mukiganiro bagiranye na Radio Isango Star baravuga ko bahagaritse kwiga kubera ubukene bwugarije imiryaango yabo ngo kuko kubona imyenda n’ibikoresho by’ishuri  bibagora ahubwo bagahitamo kujya gukora mubishanga by’imiceri. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buramaganira kure abakoresha abana imirimo ivunanye bigatuma bata ishuri buravuga ko bugiye kubikurikirana kugirango abavukijwe uburenganzira bwo kwiga basubizwe mu ishuri bitarenze uku kwezi kwa gatatu.

Tukigera mumurenge wa Karembo mukarere ka Ngoma hamwe muhagaragara iki kibazo cy’abana bataye ishuri, bamwe muri aba bana twahuye turaganira batubwira ko ubu batakiga ngo kubera ubukene bwugarije imiryango yabo.

Aba bana ubona ko bakiri bato barifuza gusubira mu ishuri ngo kuko babonye uwabafasha bakabona ibikoresho ndetse n’imyenda y’ishuri basubiramo kandi bakiga neza.

Mugihe mumurenge wa Karembo nubu aba bana bataye ishuri bagihari,  Mutabazi Kenedy umuyobozi w’umurenge w’uyu murenge we aravuga ko ibi byabaye mumwaka ushize ngo kandi abari barativuyemo uko ari 89 ubu barishubijwemo gusa agashyira mumajwi abakoresha abana ngo kuko usanga bahawe akazi ko gukora mumiceri.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kirenga Providence aravuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo byumwihariko mukarere kose kuburyo uku kwezi kwa gatatu kuzarangira nta mwana numwe utari mu ishuri.

Visi Meya Kirenga arakomeza aburira abakoresha abana imirimo ivunanye avuga ko hari ibihano bibateganyirijwe.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose hagamijwe guca burundu ikibazo cy’abana bavutswa kwiga bitewe n’ubushobozi buke bw’iwabo gusa ibi bibazo ntibibura kugaragara hirya no hino bitewe n’impamvu zitandukanye.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager