mar
18
2016

Ngoma : Abaturage ba Kazo bararana n’amatungo

Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma ,m’uburasirazuba bw’u Rwanda baratangaza ko bararana n’amatungo munzu zabo ngo kandi ibi babikora babizi neza ko bashobora guhuriramo n’indwara ziterwa n’umwanda. Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho abaturage bavuga ko aho kugirango amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo.  Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kazo buratangaza ko uyu murenge wigeze kubamo ubujura ariko ngo ubu bwaracitse nta mpamvu yagatumye abaturage bararana n’amatungo. 

Amatungo atandukanye arimo ihene, ingurube, inkoko ndetse n’ayandi yorowe n’abatuye uyu murenge wa Kazo niyo bamwe muribo usanga biraranira nayo mumazu yabo haba abayashyira muri salon cyangwa se bamwe bakayaha icyumba cyimwe mubyumba byinzu. Aba baturage twaganiriye baduhamirije ko bararana n’amatungo kandi ngo ntibabireka kuko abajura babamereye nabi ngo bayaraje kureyabo baba bayatanze.

Aba baturage ariko nubwo bararana n’amatungo bazi neza ko bishobora kuzabagiraho ingaruka gusa ariko ngo ntakundi babigenza.

Impamvu yaba ituma ubu bujura bw’amatungo bunatera abantu kurarana n’amatungo budacika abaturage batunga agatoki amarondo bavuga ko adakorwa neza gusa kurundi ruhande hari ababona irondo rikorwa neza nubwo hari abajura babaca inyuma bakajya kwiba.

Bushayija Francis umuyobozi w’umurenge wa Kazo ahavugwa iki kibazo aremera ko muri uyu murenge higeze kuba ubujura bw’amatungo ariko ngo buza guhagururkirwa ababukoraga barafatwa kuburyo ubu iki kibazo cyitagikanganye kuburyo cyatuma hari abararana n’amatungo babigize urwitwazo.

Kurarana n’amatungo nkuko bigaragazwa n’inzobere m’ubuzima bw’abantu ngo bishobora gutera zimwe mundwara zandurira mumyanya y’ubuhumekero bitewe nuko iyo uryamye nijoro uhumeka umwuka wayamatungo muraye munzu imwe.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager