Ngoma : abaturage barifuza ifumbire
I Burasirazuba, Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma baravugako batizeye kuzabona umusaruro uhagije mu buhinzi bwabo bakorera ku materasi y'indinganire kubera kutabona ifumbire ihagije. Gusa ubuyobozi bw’umushinga ugamije gufata neza ubutaka no kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi hakoreshejwe amaterasi y’indinganire muri uyu murenge bwo ntibwemeranya n'ababaturage, buvuga ko aba baturage ifumbire bayibona bibumbiye hamwe mu matsinda kandi ngo n'abatarabisobanukirwa bagiye kubibahuguramo binyuze mungendoshuri.
Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge igize akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba aho umushinga wa land husbandry water harvesting and hillside irrigation ugamije gufata neza ubutaka no kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi hakoreshejwe amaterasi y’indinganire ukorera .
Nubwo iyi gahunda yo gukora amaterasi yatangiye, bamwe mu baturage bo mu kagali ka Ndekwe mu murenge wa Remera baganiriye na Isango Star baravuga ko nta musaruro biteze kubera kutabona ifumbire ihagije.
Ubuyobozi bw’ uyu mushinga bwo buvuga ko nta muturage wakagombye kwitwaza ko nta fumbire ihagije abona kuko ngo hashyizweho gahunda yo kuyitanga binyuze mu matsinda nkuko bitangazwa na Sebakambwe Augustin umukozi w’uyumushinga.
Gahunda yo guhinga hifashishishijwe amaterasi y’indinganire ni imwe muri gahunda y’ubuhinzi leta yashyizeho, hagamijwe gufata neza ubutaka , kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi ndetse hanongerwa n'umusaruro ariko henshi haracyagaragaramo ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Elia Byukusenge, Radio Isango Star