Jan
26
2016

Ngoma : Abatuye Tunduti badindizwa no kutagira umuhanda

Abatuye agace bita Tunduti ko mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, baravuga ko babangamiwe n’imihanda mibi ibarizwa muri aka gace ngo kuko ituma umusaruro wabo utagera ku isoko byoroshye, bigatuma bawugurisha bahenzwe kubera kubura andi mahitamo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo butangaza ko iki kibazo bukizi ndetse ko uyu muhanda uteganijwe gukorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2016-2017. Gusa ngo mugihe utarakorwa hagiye kuba hifashishwa imiganda y’abaturage.

Abatuye Tunduti batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Abahinzi baho bavuga ko beza neza ndetse bakabona umusaruro uhagije kuburyo basagurira n’amasoko gusa ariko bakabangamirwa no kuba nta muhanda mwiza bafite kugirango babashe kugeza ibicuruzwa byabo kumasoko maze bagurishe badahenzwe. Ikindi kandi ni ahantu hera umuceli mwinshi mu gishanga cy’akagera, hazwi kandi kukuba ikigega cy’ibitoki, Umusaruro w’ibishyimbo nawo ngo ni mwinshi.

Abatuye aka gace ka Tunduti bavuga ko iterambere ryabo ribangamiwe cyane  kubera imihanda mibi, ituma imodoka zije gupakira umusaruro zihahera, kubera ubunyerere. Iyi mihanda mibi ngo ituma uwiyemeje kuhazana imodoka ye abagurira ku giciro gito.

Ku rundi ruhande ariko ngo abatuye aka gace nabo bangiza nuwo bafite nubwo batawushiima aho ngo hari abahinga hafi y’umuhanda bawusatira cyane bigatuma ugenda uba muto gusa ariko bakavuga ko uwabaha umuhanda mwiza byabafasha kwiteza imbere vuba babikesha ubuhinzi ngo kandi banawubungabunga.

Umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, avuga ko uyu muhanda bawuteganyije muyigomba gukorwa ariko ngo igihe utarakorwa hafashwe ingamba ngo bakemure iki kibazo aho cyane bazajya bifashisha imiganda.

Ikibazo nk’iki cy’abaturage bavuga ko badindizwa mu iterambere cyakunze kugenda kigaragara hirya no hino muri iyi ntara y’u Burasirazuba mu bice by’icyaro; gusa aho gikemutse usanga ubuhinzi bwaho butera imbere cyane.

Elia Byukusenge 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager