oct
24
2015

Ngoma : Abayobora imidugudu barasaba amagare mu koroshya ingendo z’akazi

Abakuru bimidugudu bo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’uburasirazuba, barasaba ubuyobozi bw’akarere gukora uko bashoboye bakabashakira amagare bazajya bagendaho mu mirimo bakora kuko abenshi muri bo bataha kure cyane y’imirenge. Ikindi kandi ngo bakorera ubuntu, ku kwezi nta faranga na rimwe babona. Kuri iki kibazo umuyobozi w’aka karere avuga ko ibyo bavuga ari ukuri, ko ariko akarere katahita kabonera rimwe amagare asaga maganane.

Inkuru irambuye na Aloys Gonzague Ntwali, Radio Izuba 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:49

Partager